RFL
Kigali

Grace wari umutoza w'Amavubi yahagaritswe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/09/2023 16:35
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse umutoza w'Amavubi y'abagore, Nyinawumuntu Marie Grace nyuma yo kwitandukanya na we.



Kuwa 3 w'iki cyumweru ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore yakinaga na Ghana mu mikino ubanza w'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika. Umukino warangiye Amavubi anyabitswe ibitego 7-0.

Nyuma y'umukino Nyinawumuntu Marie Grace yavuze ko impamvu batsinzwe ibi bitego byose ari ukubera ko ikipe y'igihugu ya Ghana y'abagore ifite abakinnyi bameze nk'abagabo.

Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi ntabwo bayavuzeho rumwe ari nabyo byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ryatangaje ko ibyatangajwe na Nyinawumuntu Marie Grace bihabanye n'amahame n'indangagaciro zaryo banakangurira abandi banyamuryango kwirinda ibintu nk'ibi.

Nyuma y'amasaha macye FERWAFA itangaje ibi nanone ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yabaye imuhagaritse ku mirimo yo gutoza ikipe y'igihugu y'abagore ndetse inavuga ko irakomeza gukora ibishoboka byose ntihagaragare icyuho mu murimo wo gutoza ikipe y'igihugu.


Itangazo rya FERWAFA rihagarika Nyinawumuntu Grace ku mirimo yo gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi y'Abagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND