RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo afite imodoka zibarirwa muri Miliyari 19 z'amanyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2023 12:56
1


Umunya-Portugal akaba anakinira Al Nassr ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo, afite imodoka z'igezweho zibarirwa muri miliyari 19 z'amanyarwanda.



Uyu munyabigwi w'imyaka 38 ni umwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru bafite agatubutse kuko muri 2020 yaciye akahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wujuje Miliyari y'Idorari agikina umupira w'amaguru.

Amwe muri aya mafaranga, Cristiano Ronaldo afite ayakoresha anaguramo imodoka zigezweho kandi zihenze. Kugeza ubu afite imodoka zibarirwa muri miliyari 19 z'amanyarwanda harimo n'iyo afite iri mu bwoko bwa Buggati ifitwe n'abantu 10 ku Isi gusa.

Bumwe bwoko bw'imodoka uyu mukinnyi afite ni ubu bukurikira:

1. Bugatti Centodieci: Iyi modoka Cristiano Ronaldo yayongeye mu zindi muri 2021. Niyo afite ifite agaciro kanini kuko yayiguze miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Centodieci mu minsi yashize yafashwe amafoto ayitwaye muri Saudi Arabia.


2.Aston Martin DBS: Cristiano Ronaldo agikina muri Manchester United yigeze gufotorwa ari muri iyi modoka agiye mu myitozo i Carrington. Ifite agaciro ka miliyoni 200 z'amanyarwanda.


3.Mercedes G-Wagon Brabus: Ubwo uyu mukinnyi yuzuzaga imyaka 35 umugore we Georgina Rodriguez yamuhaye impano y'ubu bwoko bw'imodoka. Iyi Mercedes G-Wagon Brabus ifite agaciro ka miliyoni 600 z'amanyarwanda.


4.Bugatti Chiron: Ubu bwoko bw'imodoka, Cristiano Ronaldo yabuguze muri 2017. Iyi yari yo modoka ya kabiri uyu mukinnyi aguze iri mu bwoko bwa Bugatti mu buzima bwe, yayiguze arenga miliyari 2 z'amanyarwanda.


5.Bugatti Veyron: Iyi yayiguze muri 2016 nyuma yo kwegukana igikombe cyo ku mugabane w'Iburayi ari kumwe n'ikipe ye y'igihugu ya Portugal. Mu mwaka ushize iyi modoka yakoze impanuka gusa bagenzuye neza basanga itari itwawe na Cristiano. Yayiguze agera kuri miliyari 1 na miliyoni 700 z'amanyarwanda.


6.Lamborghini Aventador,muri 2016 nanone Cristiano Ronaldo yayongeye agura indi modoka yo muri ubu bwoko. Ababizi neza bavuga ko Buggati zutihuta cyane, niyo mpamvu uyu mukinnyi yahise agura iyi iri mu bwoko bwa Lamborghini kugira ngo najya ashaka kwihuta abe ariyo agendamo.  Iyi yayiguze agera kuri miliyoni 260 z'amanyarwanda.


7.Rolls-Royce Cullinan: Cristiano Ronaldo iyi yayongeye mu zindi muri 2020. Yayiguze miliyoni 360 z'amafaranga y'u Rwanda.


8.Ferrari F12 TDF: Muri 2017 ni bwo ubwoko bw'izi modoka bwakozwe ari imodoka 799 gusa ku Isi yose, uyu mukinnyi yaguzemo imwe muri zo imuhagaze miliyoni 350 z'amanyarwanda.


9.Chevrolet Camaro: Iyi niyo modoka ihendutse Cristiano yatunze mu buzima bwe. Yayiguze miliyoni 35 z'amafaranga y'u Rwanda muri 2016. Iyi kandi ni nayo modoka Sir Alex Ferguson yajyaga agaragara atwaye agiye mu myitozo agitoza Manchester United.


10.McLaren Senna: Cristiano Ronaldo iyi yayiguze miliyari 1 y'Amanyarwanda. Ubwoko bw'izi modoka bwari bwakozwe zari imodoka 500 gusa ariko birangira uyu mukinnyi akuyemo imwe ayishyira mu zindi.

Cristiano Ronaldo uri mu bakinnyi bita ku bintu bijyanye n'imodoka cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamaro10 months ago
    Munyemerere mbanenge kuri iki kintu. Ntabwo nujya mukoresha amafoto menshi sinzi impamvu. Ntekereza rimwe na rimwe bidukurura twe abasomyi. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND