RFL
Kigali

Karinda Isaie yanenze ubugome, inzangano n'amashyari biboneka muri sinema nyarwanda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/09/2023 15:19
0


Sinema nyarwanda ikomeje kwaguka no kugera ku iterambere ritanga icyizere cyiza cy’ahazaza, ari nako igwiza bamwe bangiza isura y'abandi nubwo bidakunze kuvugwaho.



Nubwo mu nzego zose hakunze kubonekamo kudahuza kwa bamwe bitewe n’imiterere y’akazi, byagaragajwe ko bamwe muri sinema nyarwanda batishimira iterambere ry’abandi rimwe na rimwe ishyari rikabatera ubugambanyi cyangwa ubuhemu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umukinnyi wa filime, umuyobozi akaba n’umwanditsi w’amakinamico na filime, Karinda Isai, yatangaje ko sinema nyarwanda itari gutera imbere mu byiza gusa, ahubwo ko yihishemo bamwe biyambitse uruhu rw’intama kandi batagenzwa na kamwe.

Yatangaje ko harimo benshi barangwa n’amatiku, inzangano, ndetse bamwe bahitamo kuriganya kugira ngo bikubire inyungu cyangwa bakangiza ibikorwa by’abandi aho gufatanya ngo bazamurane.

Yagize ati “Na bamwe mu bashoramari ndetse n’abakinnyi ba sinema nyarwanda, barimo abagambanyi, abanyeshyari, batifuza ko abandi batera imbere cyangwa ngo bagere buzima bwiza”.

Mu nama yageneye abari mu mwuga wa sinema atifuje kuvuga amazina, ni uko bakwiye kugira indangagaciro zibaranga, bagakora cyane aho kubabazwa n’iterambere ry’abandi, kuko ishyari birangira ryangije nyiraryo ntabone amahirwe yo kwishimira ibyo yagezeho.

Yagize ati “Hakenewe ibintu byo kuzirikana muri uyu mwuga birimo gukora kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura, kudahemukira abo mukorana ngo nugira icyo uronka ukirye wenyine, ahubwo musaranganye bicye mwungutse, no kwirinda amatiku kuko ahembera urwango mukiremera abanzi”.

Uretse sinema nyarwanda, ni ibintu bisanzwe ko benshi mu bahuriye mu mwuga wo gukina filime bashobora kugongana cyangwa bagahura n’ibibazo batewe na bagenzi babo.

Hollyhood Reporter yatangaje inganda za sinema zitandukanye zibonekamo ibi bibazo birimo amashyari, gutongana, ikimenyane, uburiganya n’ibindi, ariko ntibibuze intego z’umuntu kugerwaho, iyo akomeje umuronko yihaye muzima.

Bagize bati “Inganda za sinema nka hollyhood muri America, Nollyhood muri Nigeria, Bollyhood mu Buhinde n’izindi, zakunze kuvugwaho amakimbirane n’ibibazo gahati y’abakinnyi ba filime ariko ntibibabuze kwamamara no guhinduka abakomeye”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND