Urukiko rwa Kolkata rwatanze uburenganzira bwo guta muri yombi umukinnyi wa filime mu Buhinde Zareen Khan,nyuma yo gushinjwa kuryamana n’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bye (manager).
Hatanzwe itegeko ryo kumuta muri yombi umukinnyi wa filime mu ruganda rwa sinema y'u Buhinde,nyuma yo
kwanga kwitaba urukiko kugirango yisobanure ku byo ashinjwa.
Bisanzwe bivugwa ko uyu mugore akunze gufatirwa muri
iyi ngeso,kuko mu mwaka wa 2018 yashinjwaga iki cyaha.
Bollyhood life.com itangaza ko, Zareen Khan umukinnyi
wa filime asuzugura inkiko ntiyitabe mu rwego rwo kwiregura ku byo ashinjwa,ibyo
bikaba impamvu nyamukuru yatumye hafatwa icyemezo cyo gutanga impapuro zimuta
muri yombi.
Urukiko rwa Sealdah i Kolkata rumaze gusuzuma ibyaha
arengwa,rutangaza ko akwiye gufungwa nubwo yinangiye ntiyitabe.
Uyu mukinnyi wa filime yagize ati“ Nzi neza
ko nta kuri mu byo ndegwa!nanjye ndatunguwe,ndavugisha umunyamategeko wanjye''
TANGA IGITECYEREZO