RFL
Kigali

Zareen Khan wamenyekanye nka Salman Khan agiye gutabwa muri yombi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/09/2023 13:20
0


Urukiko rwa Kolkata rwatanze uburenganzira bwo guta muri yombi umukinnyi wa filime mu Buhinde Zareen Khan,nyuma yo gushinjwa kuryamana n’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bye (manager).



Hatanzwe itegeko ryo kumuta muri yombi umukinnyi wa filime mu ruganda rwa sinema y'u Buhinde,nyuma yo kwanga kwitaba urukiko kugirango yisobanure ku byo ashinjwa.

Bisanzwe bivugwa ko uyu mugore akunze gufatirwa muri iyi ngeso,kuko mu mwaka wa 2018 yashinjwaga iki cyaha.

Bollyhood life.com itangaza ko, Zareen Khan umukinnyi wa filime asuzugura inkiko ntiyitabe mu rwego rwo kwiregura ku byo ashinjwa,ibyo bikaba impamvu nyamukuru yatumye hafatwa icyemezo cyo gutanga impapuro zimuta muri yombi.

Urukiko rwa Sealdah i Kolkata rumaze gusuzuma ibyaha arengwa,rutangaza ko akwiye gufungwa nubwo yinangiye ntiyitabe.

Uyu mukinnyi wa filime yagize  ati“ Nzi neza ko nta kuri mu byo ndegwa!nanjye ndatunguwe,ndavugisha umunyamategeko wanjye''

Nyuma yo kumenya ko hatanzwe impapuro zo kumuta muri yombi yatangaje ko arengana mu gihe  yanze kwitaba  urukiko ngo yiregure ku byo ashinjwa.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND