RFL
Kigali

Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/09/2023 7:50
3


Umusaruro ku makipe akina hanze y'u Rwanda akaba akinamo abakinnyi b'Abanyarwanda mu cyumweru gishize uravanze aho bamwe batsindwaga abandi barimo Byiringiro Lague bafasha amakipe yabo gutsinda.



Nkuko bisanzwe buri wa mbere, InyaRwanda.com ibagezaho uko abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu makipe yabo.

Duhereye ku ikipe AS Far Rabat yo mu kiciro cyambere muri Maroc ikinamo umukinnyi w'umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Manguende yatsinzwe na Es Sahel igitego 1-0 kuwa 6 mu mikino y'ijonjora ry'akabiri ry'imikino ya CAF Champions League. 

Inkuru itari nziza gusa nuko uyu myugariro w'umunyarwanda wari waramaze gufatisha mu mwaka ushize w'imikino atigeze akina uyu mukino ndetse atarari no ku ntebe y'abasimbura,uyu ni umukino wa 3 wikurikiranya bibayeho.

AS Far Rabat izagaruka mu kibuga kuwa 3 mu mukino wa shampiyona ikina na RCA Zemamra.

Gormahia ikina shampiyona y'ikiciro cyambere muri Kenya ku munsi wejo yanyagiraga ikipe yitwa City Stars ibitego 4-1 muri shampiyona. 

Umukinnyi w'umunyarwanda, Sibomana Patrick yari yabanjemo ndetse yanasoshe umukino adasimbuwe,kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona iyi kipe ni iya 2 ikaba izagaruka mu kibuga ku cyumweru ikina na Kakamega Homeboyz n'ubundi muri shampiyona.

Mu ikipe ya Sandkven IF ikina ikiciro cya gatatu muri Sweden ikaba inakinamo Abanyarwanda babiri , Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick yakinnye kuwa 6 w'icyumweru gishize itsinda Taby ibitego 3-0. 

Byiringiro Lague niwe watsinze igitego cya 2 ku munota wa 57 ariko ku munota wa 77 aza gusimbuzwa naho Mukunzi Yannick we yarari ku ntebe y'abasimbura ariko ntabwo yinjiye mu kibuga.

Sandkven IF iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga taliki 24 zuku kwezi.

Ku wa 6 ikipe ya Fk Jerv ikinamo myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Mutsinzi Ange yakinaga na Start mu mikino ya shampiyona. Iyi kipe ikina shampiyona y'ikiciro cya kabiri muri Norway umukino warangiye itsinzwe igitego 1-0.

FK Jerv iri kumwanya wa 14 muri shampiyona izagaruka mu kibuga kuwa 6 w'iki cyumweru ikina na Hood.

Ikipe ya Kryvbas KR ikina ikiciro cya mbere muri Ukraine ikaba ikinamo na kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad ku munsi wejo yatsindaga Veres Rivne ibitego 2-1.

Djihad yabanje mu kibuga ndetse anarangiza umukino adasimbuwe, kuri ubu Kryvbas KR iri kumwanya wa 2 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa 6 ikina na Vorskla.

Groningen FC ikina shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu Buhorandi ikaba ikinamo n'umukinnyi w'umunyarwanda, Noam Emeran yakinaga kuwa 5 itsindwa na Den Haag igitego 1-0. 

Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse anarangiza umukino,iyi kipe ya Groningen FC iri kumwanya wa 8 muri shampiyona ifite n'undi mukino irakinamo na Jong PSC.

Ku bakinnyi nka Rubanguka Steve,Hakim Sahabo na Rafael York nabo amakipe yabo yarakinaga gusa ntabwo bigeze bakandagira mu kibuga.

Byiringiro Lague kuwa 6 yafashije ikipe ye kubona intsinzi atsinda igitego 

Bizimana Djihad ku munsi wejo afasha ikipe ye ya Kryvbas KR kwitwara neza










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sebanani Vincent 10 months ago
    Rage ari kubikora neza numukinnyi wa mavubi wahazaza murakoze
  • edenevra9@gmail.com10 months ago
    Rafael York yarakinnye rwose kdi umukino yarawusoje
  • Niyonkuru ric 10 months ago
    Abasore bakomerezaho kbs





Inyarwanda BACKGROUND