RFL
Kigali

Congo Brazza Ville: Umusirikare aravugwaho kugerageza guhirika ubutegetsi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/09/2023 22:19
0


Mu Gihugu cy'a Congo Brazzaville haravugwa umugambi wateguwe wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Denis Sassou Ngwesso



Ku mugoroba wo kuri Iki cyumweru Tariki ya 17 Nzeri 2023,nibwo hatangajwe ko abasirikare nayobowe na General Serge Oboa barimo kugerageza umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Denis Sassou Ngwesso wibereye muri Amerika.

Amakuru ava muri Repubulika ya Kongo Brazza Ville  nk'uko bigaragara ju  mbuga nkoranyambaga,avuga ko uyu munsi , Perezida Denis Sassou Ngwesso amaze kugera New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hahise humvikama amakuru avuga ko uwo mugabo ufite imyaka 79 abasirikare bayobowe na General Serge Oboa uyobora Ingabo zirimda umukuru  barimo kunoza umugambi wateguwe wo kumukura ku butegetsi amazeho igihe kinini.

Aya makuru yo guhirika ubutegetsi akijya ahagaragara guverinoma ibinyujije ku muvugizi wayo yabiteye utwatsi avuga ko ibyo guhirika ubutegetsi ari ibinyoma .







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND