RFL
Kigali

Etoile de l'Est yafashe Mukura VS nk'itaje naho Police FC bikomeza kugorana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/09/2023 18:03
0


Mukura VS yafashwe nk'itaje ikubitwa na Etoile de l'Est imbere y'abafana bayo naho Etincelles FC itsinda Police FC mu mikino yo ku munsi wa 4 wa Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Iyi ni imikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri saa Cyenda . Mukura VS niyo yakiriye Etoile de l'Est kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu gihe  Etincelles FC ariyo yakiriye Police FC.

Uko umukino wa Mukura VS na Etoile de l'Est wagenze muri make

Umukino watangiye Mukura VS iri hejuru nk'ikipe yariri ku kibuga cyayo,ku munota wa 5 gusa Ntarindwa Aimable yahaye umupira Bukuru Christophe nawe arawuhindura usanga Mohammed Sidy Sillya ariko agiye kuwutera  umucikaho gato.

Mukura VS niyo yakomeje gukina neza ariko uruhande rwa Muvandimwe Jean Marie Vianne rukagaragaza ikibazo bigatuma  rimwe na rimwe abakinnyi ba Etoile de l'Est bamunyuraho byoroshye. 

Ku munota wa 15 rutahizamu wa Etoile de l'Est unyura ku ruhande rw'ibumoso ,Sunday yahinduye umupira mwiza cyane ashaka umutwe wa Jermie Mumbere ariko ntibyakunda neza. 

Mu minota 25 Abakinnyi ba Mukura VS bongeye kuyobora umupira bahererekanya neza cyane ndetse biza no kugeraho Elie Tatou arekura ishoti riremeye ariko umuzamu wa Etoile de l'Est akora akazi gakomeye arikuramo. 

Kapiteni wa Mukura VS,Ngirimana Alex yaje kuva mu kibuga hakirikare kubera ikibazo cy'imvune asimburwa na Rushema Chris.

Ku munota wa 42 Mukura VS yashoboraga gufungura amazamu aho Hakizimana Zubel yarekuye ishoti riremeye ariko Nsabimana Jean de Dieu ufatira Etoile de l'Est aratabara.

Igice cya mbere kigiye kurangira God's Power Gabriel wa Etoile de l'Est yagerageje gutungura Sebwato arekura ishoti riremeye ariko rinyura impande y'izamu gato.

Igice cya kabiri cyatangiye Mukura VS ikomeza gusatira ishaka igitego abakinnyi nka Elie Tatou na Bukuru Christophe bageragezaga amahirwe ariko ntibibakundire. 

Mu minota 60 Etoile de l'Est nayo yasatiriye arinako ibona imipira y'imiterekano gusa ntigire icyo iyibyaza.

Ku munota wa 67 Rushema Chriss yakoreye ikosa God's Power Gabriel ari mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi atanga penaliti itsindwa neza na Sunday.

Nyuma yo gutsindwa igitego Mukura VS yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura ndetse ikabona amahirwe imbere y'izamu nkaho Nsabimana Emmanuel uzwi nka Baloteri yahaye umupira mwiza Kayumba Soter ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y'izamu kure.

Ku munota wa 80 Etoile de l'Est yatsinze igitego cya 2 n'ubundi gitsinzwe na Sunday azamukanye umupira yiruka avuye mu kibuga hagati aragenda aroba Nicholas Sebwato.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 abakinnyi ba Mukura VS batangiye gucika intege bigaragara bituma ku munota wa 85 Irambona Fabrice winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya 3. Umukino warangiye Mukura VS iri imbere y'abafana bayo ifashwe nk'itaje ikubiswe ibitego 3-0.

Ku mukino Etincelles FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nzau Jordan ku munota wa 15.

Police FC ikomeje kubura intsinzi 


Abakinnyi 11 Police FC yari yabanje mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND