Umukinnyi wa filime, Kecapu wamenyekanye muri filime “Bamenya Series”yagarutse ku gisobanuro cy’urugo rwiza,nyuma yo kwibaruka abana batatu icyarimwe,ashimira umugabo we umubahafi muri byose.
Mukayizera Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri
filime nyarwanda,mu kiganiro n’umugabo we,batangaje ibiranga urugo rwiza ndetse
bagaruka no ku mibarire hagati yabo.
Mutabazi Jean Luck yatangaje ko urugo rwiza ari ahantu hamuha
amahoro akahaturiza ndetse akaba yishimye atekereza neza.
Yatangaje agira ati “Urugo rwiza kuri njye,ni
ahantu hampa amahoro,urugo ntakwifuza guhunga,ahantu mba ntuje ntekereza neza”.
Yagarutse ku mibanire ye n’umugore we Kecapu,avuga
ko yishimiye uburyo abanye na we ndetse ashima Imana yabahaye umugisha wo
kwibaruka abana batatu b’impanga,kandi avuga ko yizeye kugera no ku bindi
yarotaga mu buzima bwe.
Kecapu we yagize ati “ Urugo rwiza ni urugo ndimo
kuko mbona ibyiza nifuza,sinzi niba hari urundi rugo rwiza nk’urugo rwanjye n’umugabo
wanjye n’umuryango muri rusange”.
Kecapu kandi yafashe umwanya ukomeye wo gushimira
umugabo we ku bwo kumuba hafi no kumushyigikira umunsi ku wundi mu bikorwa bye
akora buri munsi.
Mu bigaragara uyu mukinnyi wa filime Kecapu yashimye
urugo,nk'uko akomeza kubitangaza.Ubwo yari kuri Kecapu Tv Show, yavuze ko urugo
rwe rumushimisha kandi atifuza ko ruhungabanywa n’ibihe.
Uyu mugore wamenyekanye muri Sinema
nyarwanda,yibukije abakunzi be kubana n’abandi bantu amahoro kandi bakiga
kubana nabo batabakomeretsa yaba mu magambo bavuga yaba mu biganiro cyangwa mu
nama batanga.
Kecapu yigeze atangariza InyaRwanda ko uyu mugabo we
amukunda urukundo rwuzuye kandi ko anyuzwe no kuba umugore we akaramata.
Kecapu yagize ati “ankunda bitari iby’izina,atari uko
ashaka ko abantu bamenya ko turi kumwe gusa,bituma mukunda cyane.Arankunda nkanyurwa,ni
umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi? Ahubwo areba ibiri imbere”.
Ashimira ingo zose zibanye neza kandi akifuriza
abantu batagize umugisha wo kubona urugo rwiza kurubona,bakamurikirwa n’Imana bakabona
ingo bishimiye kuko urugo rwiza ari ijuru rito.
TANGA IGITECYEREZO