Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, muri Convention Center hasojwe igiterane ‘All Women Together’ cyabereyemo udushya turimo gutungura Madamu Jeannette Kagame ku isabukuru ye, mu gihe umuramyi Sinach yasigiye icyizere abagore bakitabiriye.
Igiterane
cy’abagore ‘All Women Together’ gitegurwa na Apotre Mignonne Kabera cyasojwe mu
buryo budasanzwe hizihizwa isabukuru y’umufasha w’umukuru w’Igihugu Madamu Jeannette Kagame, naho Sinach yizeza abagore.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abagore barenga 5,000 bitabiriye
isozwa ry’iki giterane, batunguye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, bamwereka urukundo rudasanzwe bamwifuriza isabukuru nziza,
ndetse bamubwira amagambo yuje urukundo.
Mu byishimo byinshi Madamu Jeannette Kagame yabashimiye urukundo bamweretse, atangaza
ko bishimira uruhare rwa ‘Women Foundation Ministries’ itegura iki giterane,
ikomeje kugira mu kuzamura ubushobozi bw’umugore.
Yagize ati “Ubwo u Rwanda rufite ba nyampinga bangana namwe
turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu
mibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi
bw’umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.”
Madamu Jeannette
Kagame kandi, yanashimye Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle
Mignonne Kabera, avuga ko ubutumwa batanga buri mu mirongo ngenderwaho
y’igihugu, yongeraho ko ntako bisa gusoreza umunsi mu Iteraniro
ry’abategarugori.
Ati “Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho
y’igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk’iri ry’abategarugori
babereye Imana, bareye u Rwanda.”
Madamu Jeannette Kagame, yasabye abitabiriye iki giterane
guharanira ubumwe, urukundo kutikuza ndetse no kwishyira hejuru, abasaba
kwimakaza urukundo muri byose ahita atanga urugero ruboneka muri Yohana 4:16.
Yagize ati “Intego nyamukuru y’ubuzima bwacu ikwiye kuba
urukundo. Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho
gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16
Haravuga ngo ‘Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo
tugomba kubiharanira nkuko Bibiliya ibidutoza.”
Akomeza agira ati “ Nk’abakiristo bumva neza ijambo ry’Imana nta
na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy’urukundo ari uwango ahubwo ahatari
urukundo harangwa kenshi n’umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no
kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n’icyo
urukundo rw’Imana rusobanuye.”‘
Mu gusoza iki giterane kandi, Umushumba wa Women Foundation
Ministries, Apostle Mignonne Kabera Alice, yageneye impano umufasha
w’umukuru w’igihugu, ku bw’isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye
kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.
Sinach yasigiye ikizere abagore bitabiriye ‘All Women Together’
Umuranyi Osinach Kalu Okoro Egbu umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no
guhimbaza nka ‘Sinach’ yakiranywe urugwiro rwinshi muri iki giterane cy’abagore,
Apotre Mignonne amwakira avuga ko ari umushyitsi waturutse muri Nigeria wamamaye
cyane ariko uca bugufi.
Yagize ati "Ni umushyitsi wacu wavuye muri Nigeria. Afite
n’ubuhamya. Kimwe mu byatumye mukunda ni uko yaje mu Rwanda ariko anyizeza ko
azagaruka ataje gutembera. Ntiyaje mu giterane ahubwo yaje mu bandi babyeyi.’’
Sinach uzwi mu ndirimbo zirimo ‘I Know who I am ‘ yashimye Apôtre Alice
Mignonne Kabera yise ‘umuvandimwe’ wongeye kumutumira mu gihugu avuga ko kirimo
abanyarugwiro.
Ati “Igihugu cyanyu ni cyiza. Abantu barakundana.
Mwakoze cyane.’’ Mbere yo kuririmba yabanje kuganiriza abitabiriye iki
giterane, yibanda ku buryo abakiritso bakwiye kubaha ubutumwa bw’ihumure.
Ati “Imana yambwiye kubabwira
ko igihe kitararangira. Imana yiteguye kongera gusuka mu mperezo yawe. Hari
ikintu kigiye guhinduka mu buzima bwawe. Mu myaka 2000 ishize Yesu yishyuye
ikiguzi cya byose. Yaguhaye intangiriro nshya. Ahazaza harizewe kurusha
ahahise.’’
Sinach yabasabye kwiyaturaho amagambo meza yo gukira
no kurushaho kugendererwa n’Imana mu myaka iri imbere. Ati “Aho bagusubije
inyuma, bagiye kukwemera. Ugiye kugera ku rundi rwego. Ndi umunyamugisha, uri
umunyamugisha.’’
Sinach yafashije abitabiriye iki giterane kugisoza mu byishimo byinshi, bafatanya
kuramya Imana mu ndirimbo zirimo ‘There’s an Overflow’, ‘I’m Blessed”,
“Rejoice”, “The name of Jesus”, “Way Maker’’ na “I Know who I am.”
Sinach yasoreje ku ndirimbo “I Know who I am’’ yamwubakiye izina ku rwego
mpuzamahanga, iyi ndirimbo iri mu zakunzwe cyane mu myaka ya 2015. Iyi
ndirimbo yishimiwe cyane, abantu bose bava mu byicaro byabo. Amatara ya KCC
aragabanywa, hacanwa amatoroshi ya telefoni.
Sinach w’imyaka 51 akaba n’umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku mugabane w’Afurika yashimye abamweretse urukundo agira ati “Murakoze Rwanda, murakoze Kigali.’’ Yahise aherekezwa n’amashyi menshi cyane n’akaruru k’ibyishimo.
Madamu Jeannette Kagame hamwe na Apotre Mignonne Kabera
Madamu Jeannette Kagame yatunguranye mu giterane ‘All Women Together’
cyasorejwe muri Kigali Convention Center
Apotre Mignonne Kabera yageneye impano Madamu Jeannette Kagame, uherutse
kwizihiza isabukuru y’amavuko tariki 10 Kanama
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Women Foundation Ministries itegura igitera
ngarukamwaka ‘All Women Together’
Apotre Mignnone Kabera yavuze ko Sinach nubwo ari icyamamare yicisha bugufi
cyane
Sinach yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga
itanu
Sinach yahagurukije imbaga y’abagore barenga ibihumbi bitanu bitabiriye igiterane
‘All Women Together’
Indirimbo zirimo ‘I know who I am’ yakoze mu 2015, zatumye abagore bahaguruka
bararamya
Josh Ishimwe yaririmbiye abitabiriye isozwa rya All Women Together 2023
Madamu Jeannette Kagame yizihiwe cyane mu masengesho yabereye muri KCC
Sinach yahembuye imitima y'abitabiriye igiterane All Women Together 2023
Josh Ishimwe yaririmbanye indirimbi "Reka Ndate Imana Data" n'abarimo Madamu Jeannette Kagame
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Madamu Jeannette Kagame witabiriye igiterane AWT2023
AMAFOTO: Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO