RURA
Kigali

Uko icyaha cyadutandukanyije n’Imana ariko Yesu akadusubiza kuri yo - Pastor Obed Kwizera

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:1/04/2025 8:34
0


"Imana yaturemye neza, ariko icyaha cyadutandukanyije na yo. Yesu Kristo yatanze ubugingo binyuze mu rupfu no kuzuka kwe." Byatangajwe na Pastor Obed Kwizera.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Obed Kwizera yagarutse ku kuntu Imana yaremye isi yose ari nziza, nta cyaha kiyirimo. Bibiriya mu Itangiriro 1 na 2 yerekana uko Imana yaremye Adamu, imuha inshingano yo kurinda no gukorera Edeni, ariko inamubwira kutarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Igihe yamwihanangirizaga, yamubwiye ko umunsi yakiriyeko, azapfa.

Pastor Kwizera ati: "Adamu yari afite ubuzima bubiri: Bios (ubuzima busanzwe bw’umubiri) na Zoe (ubuzima bw’Imana). Nyuma yo kugwa mu cyaha, Adamu yatakaje ubuzima bwa Zoe, atandukana n’Imana, aba apfuye mu buryo bw’umwuka. Ibi byagize ingaruka ku bantu bose, kuko twese tuvuka dufite icyo cyaha twarazwe, bikadutandukanya n’Imana, bikazarangira tunapfuye no mu mubiri.

Nubwo icyaha cyadutandukanyije n’Imana, urukundo rwayo rutigeze ruhagarara. Yatanze Umwana wayo Yesu Kristo kugira ngo aducungure. Urupfu rwe ku musaraba rwabaye igitambo cy’ibyaha byacu, amaraso ye yamenwe aduha agakiza, naho kuzuka kwe kwemeza intsinzi ku rupfu.

Bibiriya iravuga iti: "Umwizera wese ntazarimbuka, ahubwo azabona ubugingo buhoraho." (Yohana 3:16). Ibi bivuze ko abamwizera bazazuka mu Mwuka, bakabana n’Imana iteka."

Pastor Obed asoza iki kiganiro, yasabye abantu kwibaza ikibazo gikomeye: Ese aho wowe wemeye Yesu Kristo ngo aguhe ubugingo bushya? Ati: "Uwizera Yesu Kristo ahabwa ubugingo buhoraho, ariko utamwemeye azacibwa iteka. Imana yatanze amahirwe yo gusubirana na yo binyuze muri Kristo, ariko tugomba gufata icyemezo hakiri kare."

 

Pastor Obed Kwizera wa EAR Remera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND