RURA
Kigali

Yazanywe n'Imana: Theo Bosebabireba arasaba Dana Morey kongera gukorera igiterane mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2025 14:42
0


Umuhanzi mu muziki wa Gospel, Theo Bosebabireba, yagaragaje ishimwe rikomeye riri muri we ku bwa Ev. Dana Morey ukomeje kogeza izina rya Yesu mu bihugu binyuranye, benshi bakakira agakiza, abandi bagahembuka mu buryo bw'Umwuka.



Theo Bosebabireba yatangaje ibi nyuma yo kuva muri Uganda mu ivugabutumwa "Miracle Gospel Celebration" yatumiwemo n'umuryango "A Light to the Nations" washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Dana Morey ku rwego rw'Isi. Iki giterane cyatangiriye i Luweero kuwa 21-23 Werurwe 2025, gisorezwa i Mubende ku wa 28-30 Werurwe 2025.

Bosebabireba yaririmbye mu giterane cy'i Mubende. Avuga ko uko yakiriwe muri Uganda bidatandukanye n'uko yakirwa mu Rwanda, mu Burundi n'ahandi. Gusa kwakiranwa ubwuzu mu giterane cy'abantu barenga ibihumbi 30 avuga ko "bidasanzwe".

Avuga ko asanzwe ajya muri Uganda mu nsengero akishimirwa cyane, ariko uko yakirwa mu biterane bya Dana Morey ni ibindi bindi na cyane ko biba byitabiriwe n'abantu uruvunganzoka. I Mubende ni ho hantu hakoraniye abantu benshi cyane muri Uganda mu biterane by'umuvugabutumwa Dana Morey.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba yagize ati "Byari ibintu bikomeye cyane ku buryo kubisobanura nyine ni kwa kundi umuntu aba agomba kubivuga ati 'ni ibintu Imana yakoze ntabwo ari wowe' kuko twebwe turi abantu nta cyo wakora ukurikije ibyabaye."

Yashimiye umukozi w'Imana Dana Morey na cyane ko amuhemba neza "aguha agashimwe gatubutse". Yongeyeho ko ari umuntu utica gahunda, anamusaba ko yazongera agakorera igiterane mu Rwanda. Ati "Ibintu bye biba biteguye, ku bwanjye nakwifuza kongera kumubona mu Rwanda".

Theo Bosebabireba ati "Ibi bikorwa agenda akora hirya no hino, imigisha myinshi agenda ahesha abantu muri rusange, ziriya moto, firigo, inka na televiziyo, nakwifuza ko n'iwacu bihagaruka mu gihe kidatinze kuko byahoze bihari".

Yunzemo ati "Ni umwe mu bantu baje bakenewe, noneho njyewe kuba barampaye akazi bari inyuma y'igihugu ndetse mu gihugu ntakekagamo ko bizagenda uko byagenze, nabo barumiwe. Nawe ubwe [Dana Morey] yageze aho ajya kubwiriza akansaba indirimbo ku giti cye akaza akabinyibwirira ati banza uririmbe indi. Ni umuntu wazanywe n'Imana."


Theo Bosebabireba avuye muri Uganda mu bikorwa by'ivugabutumwa

Theo Bosebabireba yavuze ku burwayi bw'umugore we umaze igihe arembye aho impyiko ze zombi zidakora, bikaba bisaba ko yirenza umunsi umwe akajya kuri Dialyse. Ati "Ubu batwohereje King Faisal nibo bari kumukurikirana, nkwibutsa ko dusiba rimwe gusa tukajya muri Dialyse kandi ari twe twiyishyurira ijana ku ijana".

Uyu muhanzi ufite ibigwi bikomeye mu Karere mu muziki wa Gospel, avuga ko ibintu bikomeje kugorana "nubwo Imana igenda ica inzira". Yavuze ko umugore we yabonye uzamuha impyiko, "ariko ni urugendo". Ati: "Narebye amafaranga atangwa mu kubafata ibizamini ntabwo bibamo ubwishingizi na bumwe biba ari ukwiyishyurira ijana ku ijana

Avuga ko umuntu umwe ashobora kugeza mu bihumbi 400 Frw ku kizamini cyo ku bitaro bimwe kandi "ubu tumaze kugera ku bitaro bya 3". Nubwo bikomeye ku bana b'abantu, yizeye Imana ishoborabyose. Aragira ati "Biracyakomeye cyane usibye ko nta binanira Imana ariko ku bantu mbona bona biteye ubwoba.

Theo Bosebabireba yajyanye muri Uganda indirimbo nshya nka "Africa" na "Ese Muri Hehe?" zateye benshi gukomeza kwizera no kwegera Imana. By’umwihariko "Ese Muri Hehe?" ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’isengesho ryo gusaba Imana ubufasha, ihuza n’ubuzima bw’abantu benshi. Yanayikoze atabariza umugore we.

Mu giterane cyo muri Uganda cyaririmbyemo Theo Bosebabireba, umukozi w'Imana w'umunyamerika Dr. Dana Morey yagarutse ku magambo ya Yesu ari muri Yohana 14:6, aho yagize ati: "Ndi inzira, ukuri n’ubugingo. Ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri njye."

Yibukije abantu ko agakiza ari icyemezo bwite umuntu afata, ashimangira amagambo ari mu Byahishuwe 3:20, aho Yesu avuga ati: "Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire."


Ev. Dana Morey yasabwe gukorera igiterane mu Rwanda

Dana Morey yatanze kandi ingero za Daniyeli warokowe n’Imana mu rwobo rw’intare, Aburahamu wagejejwe ku gutanga Isaka, n’inkuta za Yeriko zaguye kubera ukwizera kw’Abisirayeli. Yagize ati: "Ukwizera ni ishingiro ry’ibitangaza by’Imana."

Ni umunsi waranzwe n’ibitangaza bikomeye, aho benshi basengewe bagakira indwara zitandukanye. Mu batangaje ubuhamya harimo umugore wari umaze imyaka irenga itanu arwaye uburwayi bukomeye, ariko nyuma yo gusengerwa, yahise yumva akize maze agenda neza yishimye. Ibyo byose byagaragaje imbaraga z’Imana zigaragarira abizera.

Iki giterane "Miracle Gospel Celebration" cyahinduye imibereho y’abaturage b’i Mubende dore ko uretse guhemburwa n'ijambo ry'Imana n'indirimbo z'abaririmbyi batandukanye, benshi batahanye impano bahawe na Dana Morey zirimo inka, moto, televiziyo, telefone n'ibindi.

Ev. Dana Morey uri gusabwa gukongera gukora ibiterane mu Rwanda, asanzwe ari inshuti ikomeye y'u Rwanda dore ko umuryango we A Light to the Nation [ALN] ufite icyicaro mu Karere ka Bugesera ndetse aherutse kubwira inyaRwanda ko ashaka kugura ikibaza mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2023, Dana Morey yakoreye ibiterane bikomeye mu Rwanda, bikaba byarabereye mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Karere ka Nyagatare. Nyuma yaho yakoreye ivugabutumwa mu Karere ka Kirehe. Kuri ubu abarimo na Theo Bosebabireba baragaragaza ko banyotewe cyane n'ivugabutumwa rye mu Rwanda.

Ishusho y'igiterane giklomeye Dana Morey yakoreye mu Rwanda

“Miracle Gospel Harvest” cyangwa se “Igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro” ni yo gahunda yavanye Ev. Dana Morey muri Amerika mu mwaka wa 2023, akora urugendo rw’amasaha arenga 18 mu ndege, aza mu Rwanda kubwira abaturarwanda inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Ibi biterane byateguwe na Ev. Dana Morey abinyujije muri A Light to the Nations Africa Ministries iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime, byabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere tubiri. Mbere y’uko biba, hakozwe ibikorwa binyuranye byo gufasha abaturage b'uduce bizaberamo. Ibi biterane byombi byaririmbyemo ibyamamare Theo Bosebabireba na Rose Muhando.

Igiterane cya mbere cyabaye kuwa 07-09 Nyakanga 2023, kibera i Rukomo mu Karere ka Nyagatare, kitabirwa mu buryo bukomeye. Imibare ya A Light to the Nations (aLn) igaragaza ko buri munsi hitabiraga abantu ibihumbi 60, bivuze ko mu minsi itatu hitabiriye ibihumbi 180.

Igiterane cya kabiri cyabaye kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kibera i Nyamata kuri Stade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera. Iki giterane cyanditse amateka atazibagirana, yo kuba icya mbere kitabiriwe ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Bugesera.

Mbere y'uko igiterane kiba, habaga Seminari y'Abizera aho abakritso baturutse mu materero atandukanye baganirizwaga amagambo y'Imana. Ni gahunda nayo yitabiriwe cyane dore ko nk’i Nyamata urusengero rwa Revival Palace Church rwuzuye, abandi bicara mu mahema nayo aruzura.

Hatanzwe inka 2 na moto 24, inyinshi zihabwa abavugabutumwa!

Ni ubwa mbere mu Rwanda hari habereye igiterane cyatanzwemo impano zitangaje zirimo moto n’inka. Dana Morey yatanze impano ku bavugabutumwa, ibidakunze kubaho. Muri buri karere yakoreyemo igiterane, yahatanze moto 10 ku bavugabutumwa bahuguriwe umurimo w’ivugabutumwa ryo ku nzu ku yindi.

Hatangajwe ko abo bavugabutumwa bazashishikariza abaturage kuba mu buzima buzira ibiyobyabwenge, bakabigisha inyungu ziri mu kwakira agakiza. Igishimishije ni uko izi moto zizabafasha muri iri vugabutumwa bazihawe hatagendewe ku idini iryo ari ryo ryose, ahubwo zahawe abaturuka mu matorero anyuranye kandi nabo babanje guhugurwa.

Nta maturo yigeze atangwa!

Bikunze kuvugwa ko Abapasiteri amaturo. Ev. Dana Morey we arihariye dore ko mu minsi 6 igiterane cye cyamaze mu Turere tubiri two mu Rwanda n'ahandi hose akorera ibiterane, nta na hamwe yigeze aturisha. Iyo aba ari ba bandi tutavuze amazina, bari gukusanya amaturo abarirwa muri za miliyari ukurikije ubwinshi bw’abitabiriye.

Byonyine n’iyo Dana Morey avuga ko kujya muri tombora ye yatanzwemo moto n’ibindi, bisaba kwishyura amafaranga runaka, yari kubona amafaranga atabarika. Ariko kuko ibiterane bye atari ubucuruzi, kujya muri tombora byari ubuntu ndetse nta n’amaturo yigeze asaba. N’ikimenyenyi hari umwana w’imyaka nka 10 watomboye filigo, ibintu byatangaje benshi. 

Amakuru twatohoje ni uko hari na kompanyi yigeze gushaka gutanga moto zose zizakoreshwa igasaba ko yamamazwa mu giterane nk'umuterankunga, bayisubiza ko biyemeje kwamamaza Yesu wenyine.

Ubwo umunyamakuru wacu yagiraga amatsiko yo kumenya impamvu hadatangwa amaturo mu biterane bya Dana Morey, umwe mu bagera byoroshye kuri uyu muvugabutumwa, yavuze ko basanze atari byiza kwaka amaturo abantu baje kwakira agakiza badasanzwe ari abakristo.

Meya wa Bugesera Mutabazi Richard yaratunguranye arabwiriza


Byakugora kubona undi mu Meya uzi Bibiliya mu mutwe kandi akamenya kuyisobanurira neza abantu nk’uko byakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard. Umunyamakuru wa Paradise.rw we yanditse ko Meya Mutabazi “akwiriye kuba Bishop kuko hari abapasiteri benshi arusha kubwiriza”.

Ubwo yatangizaga iki giterane, Meya Mutabazi yashimye umuryango wa 'A Light to the Nations' ku bwo gutegura iki giterane kubera 'umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu'. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b'uyu muryango. Ati "Imana ibahe umugisha."

Yabasabye kwirinda amakimbirane mu miryango, abivuga yifashishije amagambo aboneka mu Imigani 18: 19 hagira hati “Umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome.”

Meya wa Bugesera yasabye abatuye aka Karere gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko aribyo bizabatunga nk'uko Ijambo ry'Imana ribivuga. Yasomye amagambo aboneka muri Zaburi 128:2 hagira hati “Kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa.”

Yabwiye abanya-Bugesera ko "Imana iratwifuriza kugira amahoro mu ngo n’umutekano' bityo abasaba kuyaharanira. Yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 122:7, ati “Amahoro abe imbere y’inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”


Theo Bosebabireba arasaba Dana Morey kongera gukorera igiterane mu Rwanda


Dana Morey yatanze Bibiliya mu giterane cyo mu Rwanda


Theo Bosebabireba yarishimiwe cyane mu giterane cyo mu Rwanda


Ni ibiterane byaririmbyemo Rose Muhando


Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu biterane bya Dana Morey mu Rwanda

ANDI MAFOTO Y'IGITERANE CYA DANA MOREY I LUWEERO NA MUBENDE

Pastor Dr. Ian Tumusime ni we uyobora 'A Light to Nations' muri Afrika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND