Kigali

Wumva ubangamiwe cyangwa ufite isoni zo kuvugana n’abantu benshi? Gerageza ibi 5 bizagufasha

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:5/08/2023 11:15
1


Kugira isoni no gutinya mu bihe byawe bisanzwe bitera kumva utameze neza aho wajya hose kandi bigatuma uhora witinya. Ibi byatuma ubuzima bwa buri munsi bugorana kuri wowe. Ariko hariho uburyo ushobora gukoresha kandi bikagabanuka bikageraho bikanashira.



Kubangamirwa no kuvugisha umubare munini w'abantu cyangwa kuba wagira isoni zo kuvugisha abantu ntabwa ari bimwe, gusa byose bihuriza mu kuba byangiza ubuzima bwo mu mutwe w’umuntu kandi akaba ari n'ibintu bishobora kukubaho mu gihe uhuye n’abantu benshi.

1. Gerageza kugabanya inzoga n’ibindi bisindisha; Ubushakashatsi bumwe na bumwe bugaragaza ko inzoga zishobora kugutera kumva wihebye, aha bikaba byakubangamira kuba wavugira mu ruhame, ikindi ukumva uritinye kandi biba atari byiza.

2. Gerageza uhore wishakamo imbaraga z'uko ushoboye: Ibi biragufasha kwitinyuka kuko akenshi usanga bipfira mu kumva abakubona bari buguseke cyangwa batari bwumve ibyo uvuga, kwiyubakamo icyizere ni byo byagufasha cyane kuruta ibindi.

3. Kugira inshuti zidateye nkawe nabyo birafasha: Aha iyo ufite inshuti zitinyuka zitameze nkawe, zikuzamura ku rwego nawe wamera nka zo. Ibi byagufasha kuko bakwigisha uko wakwitinyuka kandi bakakwigisha n'uko ugomba kuba umeze igihe uvugira mu ruhame, ibi nabyo ubigerageje byakubera byiza.

5. Irememo ibyishimo: Iyo wiremyemo ibyishimo nabyo bikuremera icyizere ko ntakidashoboka. Ibi ubwabyo biragutinyuka kandi bikakwemeza ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwanga ibyo wavuga byose.

6. Tinyura amaso yawe: Gerageza urebe mu bantu urimo kubwira, nabyo bigufasha kugabanya isoni kuko iyo ubarebye bigera aho bikakwereka ko n'ubundi abo ubwira nabo ni abantu, nta mpamvu yo kubatinya.

Kwitinya no kugira isoni cyangwa ukumva ubangamiwe no kuvugira mu ruhame rw'abantu iyo ubirwanyije birashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyemana anastase 11 months ago
    Ngira ikibazo cyokuvugira muruhame none nagirango mubwire niba iyi ndwara ikira cyangwa se wajya kumavuriro akwegereye ukaba wabona imiti yagufasha gukira iyi ndwara



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND