RFL
Kigali

Wari uzi ko kubyina byongera 1/3 ku mibereho myiza y’ubuzima bwawe? - Impamvu 7 zatuma ukunda kubyina

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:5/08/2023 19:12
0


Kubyina ni kimwe mu bikorwa byo kugorora umubiri abenshi bakora batazi akamaro kabyo, abandi bakabikora mu buryo bwo kwishimisha gusa. Nyamara byagaragaye ko kubyina byongera ubuzima bwiza ku muntu ku kigereranyo cya 70% mu buzima busanzwe.



Rimwe na rimwe bibereye ijisho kubona ababyina, gusa binabereye umubiri kuba nawe ubireba wabikora kuko ni imwe mu mpamvu zatuma ubuzima bwuzura umunezero kandi ukaba wirinze ibibazo byinshi bitandukanye.

1. Kubyina byunganira kugira ubuzima bwiza bw’ubwonko; Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru ‘New England Journal of Medicine’ bwagaragaje ko kubyina bishobora kongera kandi bigafasha ubwonko kwibuka, bikarinda indwara yo guta umutwe.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye kandi ko imyitozo yo kubyina ‘Aerobic’ ishobora guhindura gutakaza amajwi mu gice cy’ubwonko bugenzura kwibuka ‘Hippocampus’, ikunda kugabanuka mu gihe cyo kugera mu za bukuru.

 2. Kubyina bifasha umubiri koroha; Aha imyaka yose waba ufite cyangwa uko waba ungana kose, ni byiza ko wafata akanya ukabyina. 

Ibi bifasha umubiri wawe kutagangarara cyangwa ngo ukomere cyane aho uzasanga ingingo zitabasha kuva aho ziri kubera gukomera, ariko iyo ubyina ingingo zihora zishobora kuba zagira icyo zikora cyose. 

3. Bigabanya umuhangayiko ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru cya Applied Gerontologiya bwerekanye ko kubyina biherekejwe n'umuziki, bishobora kugabanya imihangayiko. Aha bitewe n'ibibazo by’imihangayiko abenshi bahura nabyo, biba byiza iyo ugerageje ukabyina bikaba byagufasha kwiyibagiza imihangayiko ufite.

4. Gutakaza ibiro

Ubushakashatsi mu kinyamakuru cya ‘Physiologique Anthropology’, bwerekanye ko kubyina byagufasha cyane kugabanya ibiro nk'izindi ‘sport zitandukanye’. Ibi biterwa n'uko iyo ubyina bigufasha kuyaza ibinure, ugata ibiro byinshi wari ufite.

5. Kongera ingufu

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Scholarly Publishing and Academic Resources Coalition’, bwerekanye ko ku bantu bakuze iyo bagerageje kubyina bibafasha kongera imbaraga kuri bo.

6. Birinda indwara zitandukanye nk’iz'umutima: Ni byo, uko ubyina, umutima wawe urushaho kumenyera kandi ukiremamo ubushobozi bwo gutera neza. Ibi bifasha umutima gutera naza kandi ufite ubuzima bwiza.

7. Kubyina byongera umunezero no gusabana n’inshuti: Iyo ubyina bikongerera umunezero, bikagufasha gusabana n’inshuti mu gihe murimo murishimira indirimbo, ibi bikaba byatanga umunezero kuri wowe no ku nshuti zawe.

Ni ingenzi cyane ko umubiri ubasha kunyeganyezwa ukabyinishwa kandi byongera n'umunezero ku muntu ubasha kubyina

Ku basheshe akanguhe ni ingenzi cyane kubyina kuko bibongerera ingufu mu mubiri n'akanyamuneza ku isura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND