RFL
Kigali

Mu myaka ye itari mike yagerageje kwirwanaho anagaburira umugizi wa nabi wamuteye

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:5/08/2023 16:12
0


Umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko yagiriye neza umugizi wa nabi wari uri hafi kumwica ubwo yamusangaga mu nzu ye aryamye agashaka kumwica, gusa uyu mukecuru yagerageje kwirwanaho birangira anahaye amafunguro uyu mugizi wa nabi kubera yari amaze kumubwira ko ashonje cyane.



Ni ibintu bitangaje kubona umuntu ugeze mu zabukuru abasha kwirwanaho kandi akaba afite n’ubumuntu bwo kuba yatabara uwari ugiye kumugirira nabi kuko yagerageje kwirwanaho, ariko anafasha uwari agiye kumuhohotera witwa umugizi wa nabi.

Marjorie Perkins ubwo byari mu masaha y’ijoro yo kuryama, yari asinziriye ubwo ni bwo umugizi wa nabi yamuteye undi nawe ari mu bitotsi. Uyu mugizi wa nabi yari mu myaka y’ingimbi yinjira mu rugo rw’umugore ukuze utuye mu mujyi wa Brunswick, Maine.

Ubwo yabyukiraga hejuru, yakubitanye n’umugizi wa nabi amubwira ko agiye kumwica. Akimara kubyumva, yagerageje uburyo bwose ashoboye, yirwanaho akoresha intebe nk'intwaro yari imuri hafi biza kurangira anamutsinze.

Amaherezo, yararushye, uyu musore amaze kubona ko yatsinzwe yahise abwira uyu mubyeyi ko ashonje cyane akeneye icyamufata munda. Yahise yinjira mu gikoni, aho yavugaga ko "ashonje cyane" kandi amaze igihe kinini adafite icyo kurya.

Nk'uko bitangazwa na New York Post ducyesha iyi nkuru, mu kubyumva, uyu mukecuru Perkins yahise amugaburira anamuha aga karito k'amavuta y'ibishyimbo hamwe n'ubuki n'ibinyobwa bibiri bya poroteyine.

Nyuma yahise yitabaza inzego zishinze umutekano azibwira ibyamubayeho anavuga ibyo uyu mugizi wa nabi yaje yitwaje harimo; icyuma, ishati, inkweto n'icupa ry'amazi ririmo inzoga. Ibyo bikoresho kandi umugizi wa nabi yari yabisize.

Abashinzwe umutekano nabo ntibahwemye gutuza bahise bamushakisha biza kurangira bamufashe ubwo bakoreshaga imbwa z’abapolisi zikabasha kumugeraho vuba cyane.

Yahise atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bigera kuri bine harimo; ubujura, iterabwoba, gukubita no kunywa inzoga. Kuko ntibyemewe mu mategeko yabo.

Madamu Perkins wabaye icyamamare mpuzamahanga kuva yahura n'icyo gitero, yavuze ko agifite umutekano mu rugo rwe amazemo imyaka 42, ariko ahangayikishijwe n'ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa hirya no hino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND