RFL
Kigali

Impamvu 5 umwitozo mushya wa ‘Breath in and out’ ari ingenzi mu mubiri w’umuntu

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:5/08/2023 17:19
0


Guhumeka byo ni ibisanzwe mu buzima bwa muntu, gusa hari uburyo bwiza bikorwa mu gihe uri mu myitozo ngororamubiri bikaba byagufasha kugira ubuzima bwiza ari byo bita ‘Breath in and out’ aho usohora umwuka bikamara akanya ukongera ukawinjiza hashize akanya.



Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Healthline’, bugaragaza ko uyu mwitozo nubwo abenshi batarawumenya cyane, ariko ufite akamaro kenshi kangana no gukora imyitozo yindi itandukanye kandi myiza.

1. Ugabanya ibyago byinshi by’indwara y’umutima: Breath in and out ni umwitozo ufasha umutima gukora neza kuko bizibura imiyoboro y’amaraso aho umutima ubasha gutera neza.

2. Bifasha ibihaha gusohora umwuka neza: Uyu mwitozo iyo ukorwa kenshi gashoboka, bifasha uwukora kurwanya ikibazo cyo guhumeka nabi aho ibihaha bibona umwuka uhagije bikorohera umuntu guhumeka neza adahata umwuka.

3. Birinda indwara z’imyanya y’ubuhumekero: Usanga benshi babura umwuka wo guhumeka bitewe n'uburwayi burimo ‘Asthma’. Uyu mwitozo ni mwiza ku bantu bahura n’ibi bibazo kuko bibarinda kubura umwuka wo guhumeka. 

4. Urinda indwara zo mu gifu: Guhumeka cyane mu nda bikanda imitsi ya ‘vagus’, ikamanuka mu mubiri ikoresheje ‘diaphragm’, kandi ni ikintu cyingenzi muri ‘Parasimpathetic’..

5. Bizibura imitsi yo mu mutwe: Abahanga basobanura neza ko iyo ukoze uyu mwitozo ku munsi inshuro nyinshi, bizibura imitsi yo mu mutwe igakanguka, ikaba yabasha gutekereza neza kandi no mu mutwe hakaruhuka.

Ku bantu bakuze "Breath in and out' iba nziza kurushaho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND