RFL
Kigali

Umusizi Ira Badena akomeje kuba ikimenyabose i Huye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/07/2023 8:08
0


Ni umusizi ubarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Amazina y'ubuhanzi ni Ira Badena ariko ubusanzwe yitwa Iradukunda Badena.Ibisigo bye bikomeje gukora ku mutima abakundana haba abateganya kubana ndetse n'abamaze kurushinga.



Ira Badena ni umusore w'imyaka 24 y'amavuko, wavukiye  mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye. Yatangarije InyaRwanda ko yakuze akunda kwandika ibimuri ku mutima. Kwandika nibwo buryo Badena yagaragarizagamo amarangamutima ye.

Yaje gufata unwanzuro wo guhindura ubwanditsi bwe, ayoboka ubusizi nk'uburyo bwe bwo gutambutsamo ubutumwa ku rukundo, umuryango n'iyobokamana.

Ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, kuri G.S Rilima, nibwo yanditse ibisigo cye cya mbere mu mwaka wa 2016, akita Rwakugarika,igisigo cyavugaga ku rukundo rudashoboka.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Umusizi Badena yatangiye gushyira hanze ibisigo bye. Ibi yabikoze arangije amashuri yisumbuye kuri G.S.O.B Indatwa n'ikesha, iherereye mu mujyi  wa Butare. 

Muri uwo mwaka, nibwo Badena yari abonye amahirwe yo gushira hanze Igisigo  Rwakugarika cyari imaze imyaka itatu mu mishinga ye. Yanaboneyeho umwanya wo kugaragaza impano ye muri Rusange.

Nyuma yo gushyira hanze Rwakugarika, Badena yabonye amahirwe yo kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda. Aha yahise ahakomereza inganzo ye y'ubusizi. Akora ibisigo birimo Umugabekazi Mama,  Umwana Mubi, Yagiye atavuze, Rukindimo, Urudasaza ( ari n'aho izina inganzo ye y'urudasaza ryavuye) na Ntuzamutenguhe ari nacyo gisigo cyamugize ikimenyabose muri Kaminuza y'u Rwanda no hanze yayo.

Ntuzamutenguhe hamwe n'ibindi bisigo bye byamuhaye amahirwe yo kumenyana n'abandi basizi barimo  Junior Rumaga, Confiance (bakoranye igisigo cyitwa Urabasiba cyaririmbwemo n'umuririmbyi Sicha), Dina Poetess, Saranda Poetess, Carine Poet ndetse n'abandi.

Mu kiganiro Junior Rumaga yagiranye na Yago TV Show, yagize ati " None rero njyewe nagiriwe Ubuntu. Mpura n'uyu muvandimwe yitwa Ira Badena, Umuhanga cyane.

‎" Ntangira ubusizi nari narabuze umuntu wandusha, ariko uyu Ira Badena yaje ari icyago. Muze kumukurikira.


Mu ngofero y'urugara yirabura umusizi Ira Badena yahuye na Kabuhariwe muri iyi nganzo Junior Rumaga

Kuri ubu Ira Badena ari gusoza Alubum ye ya mbere yitwa Kataza, avuga ko izarangira gukorwa mu mwaka utaha wa 2024.

Kuri ubu Badena aritegura gushyira hanze igisigo cyitwa Imbaraga z'ideni. Iki kizaba kije  nyuma y'uko akoze icyitwa Nzabe Muganga kigakundwa n'abatari bake muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse no hanze yayo byumwihariko abiga ishami ry'ubuvuzi. Ibyo bisigo byombi biri kuri Album ye yitwa Kataza, ndetse no kuri YouTube Channel yitwa Ira Badena.

Ira Badena yabwiye Inyarwanda ko afite inzozi  zo kuzaba Umusizi Mpuzamahanga , ati" Ubusizi ni bumwe mu buryo bw'ubuhanzi bwirengagizwa n'abantu benshi. Kuri njye mbubona nk'inzira yo gufungukira no gufungura imitima myinshi, kuyomora no kuyisusurutsa, gukomeza imiryango no kwizihiza ibirori biyagura. Ibi  kandi nizera ko bizarenga imipaka y'u Rwanda bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Umugabekazi Mama ni kimwe mu bisigo bya Ira Badena

https://youtu.be/JVc_PiKFUhA

https://youtu.be/eXdbwCd3tBQ



https://youtu.be/YLSBPqkR2G0


https://youtu.be/15Y_D8PhPl8

Ibi ni bimwe mu bisigo bya Ira Badena ukomeje kwigarurira imitima ya benshi


Ira Badena yakuze akunda kwandika, nyuma yaje kubibyazamo ubusizi


Ira Badena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND