Abanyeshuri basaga 100 biga muri Kaminuza y'u Rwanda no mu mashuri ya za IPRC bashoje amahugurwa yarimo n'irushanwa mu gukoresha ikorana buhanga hagendewe ku bwenge kamere.
Ni amahugurwa yari amaze iminsi itanu abera mu kigo cya IPRC Kigali gusa akaba yarashorejwe muri Camp Kigali, akaba yashojwe kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga, 2023. Intego y'aya mahugurwa, yari ahuriyemo abenshuri biga amasomo afite aho ahuriye n'ikoranabuhanga, harimo gufasha abanyeshuri kurikoresha hifashishijwe ubwenge kamere, ku buryo byakemura ibibazo igihugu gikunze guhura nabyo.
Bazambanza wiga mu ishuri rya IPRC Gishari yemeza ko amazomo biga abafasha kwiga imishinga ya cyemura ibibazo by'abaturage. Yagize ati" amasomo twiga yiganjemo ubumenyi bwo gukoresha ubwenge karemano. Ubu tugeze ku rwego rwo kwiga imishinga yakemura ibibazo by'abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyo dushoje amasomo, tuba dufite ubushobozi bwo gukoresha Internet mu buryo butandukanye, burimo gufata ibikoresho bisanzwe tukabyongerera ikoranabuhanga binyuze mu bwenge kamere, ubundi hakavamo igikoresho cyigezwe. Bikorwa mu buvuzi, ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ibindi."
Dr Mwitende Gervais umuyobozi wa IPRC Gishari wungirije, yemeza ko ubumenyi abanyeshuri bavana mu ishuri buhagije ku buryo hari byinshi bakemura. Yagize Ati” ubumenyi dutanga bujyanye n'inyigisho tuba twarateguye, kandi tuzikora dushingiye ku biva mu nganda, dufatanya n'abikorera, kugirango dukore integanyanyigisho ihagije ku isoko.
Nyuma y'ibyo rero umwana iyo arangije amasomo tumuha, tumushakira imenyerezamwugamu nganda, ndetse tukamuha n'ubushobozi bwo kuba yajya ku isoko ry'umurimo yuzuye.
Imwe mu mishinga abanyeshuri berekanye, harimo umushinga wo gukoresha ibisiganzwa by'imyanda y'amacupa, bikaba byavamo ibindi bikoresho nk'imitako n'ibindi. Harimo kandi uburyo bw'ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge kamere, aho umuganga ashobora kwihutisha ifata ry'ibizamini by'umurwayi ndetse n'ibisubizo bikaboneka vuba.
Iki gikorwa, cyateguwe na Rwanda Polytechnic binyuze muri Kaminuza yayo ya IPRC Gishari, Handong University na Kaminuza y'u Rwanda
Dr Mwitende umuyobozi wa IPRC Gishari wungirije, yemeza ko abanyeshuri basoza amasomo yabo, baba bari ku rwego rwo guhangana ku isoko ry'umurimo
TANGA IGITECYEREZO