Kigali

Banditse amateka ahambaye! Abiraburakazi 10 b'abanyamideli binjiza agatubutse ku Isi - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/02/2025 18:41
0


Uko imyaka yagiye ihita, imideli yagiye ihinduka ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, biva mu kubirebera ku nganda mpuzamahanga, byinjizwa mu buzima bw’Abirabura.



Ubu imideli ni uruganda rutunze benshi mu birabura, binyuze mu kuba hagenda havuka inganda nto zikora imyenda ibera bose, kugeza kuri ba bakobwa beza n’abasore b’intarumikwa batuma dukunda iyo myenda nyuma yo kuyerekana.

Kuva muri New York Fashion Week, Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week n’ibindi birori bikomeye mpuzamahanga by’imideli, uretse abirabura, n'Abanyarwanda by'umwihariko bakomeje kuhacana umucyo.

Abanyarwanda batanze isomo mu kwerekana imyambaro y’ibigo bikomeye mu mideli, barimo nka Christine Munezero ukomeje guca ibintu ku byapa i New York, witabiriye ibi birori byose agaragaza imyambaro irimo Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’indi.

Mu bandi bahesheje u Rwanda ishema barimo Umufite Anipha, Mushikiwabo Denyse, Umuhoza Linda, Umutoni Ornella, Gisa Sonia, Isheja Morella n’abandi.

Nubwo Abanyarwanda hari intambwe ishimishije bamaze gutera mu bijyanye n'imideli, hari abandi birabura b'ibyamamare bazwi cyane ku guhembwa amafaranga menshi. Mu mwaka wa 2025 nabwo, uruganda rw’imideli rukomeje kwaguka cyane, aho abanyamideli b’abirabura bari ku isonga mu bahembwa agatubutse.

Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’abanyamideli 10 b’Abirabura bahembwa amafaranga menshi. Benshi muri bo bakijijwe no gukorana n'ibigo bikomeye bikora ibijyanye n'imideli, ku buryo kugeza ubu bahindutse icyitegererezo kuri barumuna babo barota kwinjira muri uyu mwuga.

1. Naomi Campbell (Ubwongereza/Sierra Leone)

Naomi Campbell ni umwe mu banyamideli b’icyitegererezo mu mateka y’imideli, akaba amaze imyaka irenga 30 muri uru ruganda. Yagize uruhare rukomeye mu mpinduka zikomeye zagiye ziteza imbere imideli ku Isi, ndetse kugeza ubu akomeje kwigarurira imitima ya benshi no kwinjiza amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye akora ariko bishingiye ku mideli.

2. Alek Wek (Sudani y’Epfo)

Alek Wek, umunyamideli w’imyaka 45 ukomoka muri Sudani y’Epfo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ni we munyamideli wa kabiri w’umwirabura uhembwa menshi. Bivugwa ko yinjiza byibura miliyoni $20 buri mwaka. Yahunze intambara yo muri Sudani mu 1991, ajya gutura mu Bwongereza hamwe n’umuryango we.

3. Tyra Banks (Amerika)

Tyra Banks afatwa nk’umwe mu banyamideli b’abirabura b’abagore bahembwa amafaranga menshi. Uretse imideli, abarizwa mu muziki n’itangazamakuru, ibikomeje kongera umusaruro we.

4. Adut Akech (Sudani y’Epfo/Australia)

Adut Akech ni umwe mu banyamideli bakomeye muri iki gihe, azwi cyane ku mikoranire ye n’inzu z’imideli zikomeye. Ubwamamare bwe bwatumye abona amasezerano akomeye, bituma amafaranga yinjiza yiyongera cyane.

5. Maria Borges (Angola)

Maria Borges yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imideli, akorana n’abahanga mu mideli n’amasosiyete akomeye. Uko agenda arushaho kumenyekana, ni ko amafaranga yinjiza agenda yiyongera.

6. Liya Kebede (Ethiopia)

Liya Kebede amaze igihe kinini ari umwe mu banyamideli bakomeye ku rwego mpuzamahanga, agaragara mu bitaramo bikomeye ndetse akorana n’ibigo bikomeye nka Louis Vuitton, bigatuma amafaranga yinjiza arushaho kwiyongera.

7. Candice Swanepoel (Afurika y’Epfo)

Candice Swanepoel ni umwe mu banyamideli b’Abanyafurika bakomeye, cyane cyane kubera imikoranire ye n’amasosiyete y’imideli akomeye. Amafaranga yinjiza ashimangira ubwamamare bwe n’icyubahiro afite muri uru ruganda.

8. Anok Yai (Misiri/Sudani)

Anok Yai yazamutse vuba mu ruganda rw’imideli, asinya amasezerano akomeye kandi yamamariza ibigo bikomeye. Amafaranga yinjiza yagiye yiyongera cyane mu myaka myinshi amaze muri uyu mwuga.

9. Duckie Thot (Sudani y’Epfo/Australiya)

Duckie Thot yubatse izina rikomeye mu ruganda rw’imideli, akorana n’inzu z’imideli zikomeye. Uko amazina ye amenyekana ku rwego mpuzamahanga, ni ko amafaranga yinjiza akomeza kwiyongera.

10. Mayowa Nicholas (Nijeriya)

Mayowa Nicholas ni umwe mu banyamideli b’Abirabura bakomeye, akaba azwi mu bitaramo by’imideli bikomeye ku isi. Ubu bwamamare bwe bwatumye yinjiza amafaranga menshi, bimushyira mu banyamideli bahembwa neza muri Afurika.

Aba banyamideli ntibinjiza amafaranga menshi gusa, ahubwo bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw'imideli ku Isi. Inkuru zabo ziza mu z'imbere zitera urubyiruko rw’Abirabura ndetse zikomeza gutanga icyizere ku bafite inzozi zo kuzaba abanyamideli bakomeye mu bihe biri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND