Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agiye gushyira mu bikorwa ibyo yarahiriye, ashyireho iteka ryirukana abihinduje igitsina muri siporo y'abagore.
Mu mpera z'umwaka washize ubwo Donald Trump yari atarajya mu butegetsi yatangaje ko naramuka ubugezeho azasinya amateka arimo kwirukana abihinduje igitsina mu gisirakare ndetse no kubirukana muri siporo y'abagore.
Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye birimo Abc News byabyanditse kuri ubu agiye gusinya iteka rikura abihinduje igitsina bari baravutse ari abagabo muri siporo y'abagore. Biteganyijwe ko ararisinya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2025.
Iri teka ryahawe umutwe "Keeping Men Out of Women's Sports" rizategeka ko bihita byubahirizwa ndetse rizanahangana n'amashuri n’amashyirahamwe y’imikino yanga siporo y'abagore gusa ndetse rizategeka abashinjacyaha bakuru ba Leta kumenya niba ryubahiruzwa mu buryo bukwiye.
Umuhango wo gusinya iri teka biteganyijwe ko uritabirwa n'abarenga 60 barimo abakinnyi, abatoza ndetse n'abandi biyemeje gukura abihinduje igitsina muri siporo y'abagore.
Mu buryo rusange umuntu avukana igitsina gabo cyangwa gore, ariko hari abantu bigera nyuma akagihinduza bitewe n’uko yiyumva ku buryo ugiye mu nyandiko y’amavuko usanga yaravutse afite igitsina gabo, ariko akaba asigaye yitwa umugore.
Donald Trump agiye gushyiraho iteka ryirukana abihinduje igitsina muri siporo y'abagore
TANGA IGITECYEREZO