Kigali

Afurika y’Epfo, Maroc na Mauritius mu bihugu bikataje mu ikoranabuhanga ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/02/2025 13:58
0


Ibihugu icumi byo muri Afurika birangajwe imbere na Afurika y’Epfo byashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bikataje mu guhuza ikoranabuhanga n’imibereho y'abaturage kurusha ibindi ku Isi.



Imibereho igendanye n'ikoranabuhanga muri Afurika ipimwa hashingiwe kuri interineti ihari n’umutekano wayo, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe, n’uko abatuye uyu mugabane babasha kugera kuri tekinoloji. Ibi, bigira uruhare runini mu kongera amahirwe menshi ashingiye ku bukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Nubwo bimeze bitya ariko, usanga abatuye mu bice by’icyaro batabona uko bakoresha interineti ku kigero cyiza, ndetse batanafite ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga. Ibi bigabanya amahirwe yo kwiga, gukora ubucuruzi, no mu birebana no kwagura ubukungu n’imibereho.

Uyu munsi Abanyafurika benshi baracyafite ikibazo cya interineti igendera ku muvuduko uri hasi cyane kandi nayo bakayibona ku giciro gihanitse, ibikomeje kubabuza amahirwe yo kugera kuri serivisi z'ingenzi zikorerwa ku ikoranabuhanga nk'izirebana na banki, ubucuruzi, ubuvuzi n'ibindi.

Ubushakashatsi bwiswe ‘The 2024 Surfshark Digital Quality of Life Index (DQL)’ bwakorewe mu bihugu 121 hashingiwe ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo uko abantu bashobora kubona interineti, ubuziranenge bwa interineti, ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga, umutekano w’ikoranabuhanga, n’uko ikoranabuhanga rihagaze muri Guverinoma.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, ibihugu by’Uburayi nibyo byiganje mu myanya 10 ya mbere, mu gihe 18 mu bihugu 50 bya mbere byashyizwe kuri uru rutonde ari ibiherereye hanze y’uyu mugabane.

Igihugu cyo muri Afurika cyaje hafi kuri uru rutonde ni Afurika y’Epfo yaje ku mwanya wa 66, aho iri ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bikataje mu ikoranabuhanga. Yakurikiwe na Maroc iri ku mwanya wa 69 ndetse na Mauritius iri ku mwanya wa 77 ku Isi.

Umwaka ushize mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, Raporo izwi nka Global Cybersecurity Index (GCI) 2024 yagaragaje ko u Rwanda rwaje mu bihugu by’intangarugero (Tier 1) mu kugira amanota ari hejuru ya 95%.

Yerekanye ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y’abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye, intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n’ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.

Hashingiwe ku byavuye mu bushakashatsi bwa DQL, ibi ni byo bihugu 10 byaje mu myanya ya hafi ku Isi mu kugira imibereho yisanisha cyane n’ikoranabuhanga:

Rank

Country

DQL global rank

1

South Africa

66

2

Morocco

69

3

Mauritius

77

4

Egypt

79

5

Tunisia

82

6

Ghana

88

7

Kenya

89

8

Angola

91

9

Senegal

93

10

Ivory Coast

94

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND