Donald Trump yatangaje ko agomba guhagarika ikigega cya USAID cyateraga inkunga ibihugu byinshi bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere mu rwego rwo gushyira imbere Amerika kuruta kurwana n’ibibazo by’amahanga.
Ku
wa 3 Ugushyingo 1961, ni bwo Perezida John F. Kennedy yashyizeho Ikigo
cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) abinyujije mu Itegeko
rya Perezida No. 10973.
Mu
myaka ibiri n’amezi 10 uyu mugabo yayoboye Amerika, John F Kennedy yakozemo
ibikorwa byinshi byose biganisha ku nyungu za Amerika ari na bwo mu mwaka wa
1961 yavuze ijambo ryamamaye ngo "Ask not what your country can do for you
– ask what you can do for your country" bivuze ngo “Ntukabaze icyo igihugu
cyagukorera ahubwo ujye wibaza icyo ugikorera.”
Mu
guharanira iterambere n’ubuhangange bwa Amerika, biri mu byatumye Amerika
ishinga iki kigo kigamije gutanga inkunga y’iterambere n’ubutabazi bwihuse mu
mahanga ku nyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
USAID
ikorera mu bihugu birenga 100, yagiye igaragaza uruhare rwayo n’ubufasha mu
buryo butandukanye nko mu gihe cya Covid-19 aho batanze ubufasha bwo kubona
ibiribwa, amacumbi, ubuvuzi bw’ibanze mu bihugu byinshi byagizweho ingaruka
zikomeye n’iki cyorezo cya Covid-19.
USAID
kandi itera inkunga mu bikorwa bitandukanye nk’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi,
imishinga mito n’iciriritse, gufasha ibihugu bifite imiyoborere idahwitse mu
bujyanama no gutabara abari mu byago.
Iki
kigo cya USAID gisanzwe gikorana n’Ibihugu, imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs),
Kaminuza hanyuma bakayiha aho yashora imari nuko nayo igatanga umurongo w’uko
amafaranga azatangwa nyuma akaza.
Nyamara
ibyo byose bikorwa, bigamije inyungu za Amerika nk’uko nabivuze haruguru. Zimwe
mu nyungu za Amerika zatumye ishinga USAID harimo;
1. USAID yashinzwe mu gihe cy’intambara y’ubutita
kugira ngo Amerika iryoshyaryoshye amahanga hanyuma itsinde iyi ntambara.
Iturufu yahise ikoreshwa, ni ugutangira gufasha ibihugu bya Asia, Africa na
Amerika y’Amagepfo mu bihugu bicyennye hanyuma nabyo bijya mu bitugu bya
Amerika.
2. Amerika
yari igamije mu kwagura ibikorwa byayo by’ubucuruzi kuko iyo uyu muryango
ufasha Igihugu runaka, biragoranye ko ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyamerika byasubizwa
inyuma muri icyo gihugu.
3. USAID
kandi yagiraga uruhare rwo kugabanya abimukira bajya muri Amerika kuko ahari
ibibazo bazaga mu ba mbere bakabafashiriza aho bityo abahunga bakaba bacye. Urugero:
USAID yagize uruhare rukomeye mu gutabara Haiti nyuma y’umutingito wa 2010,
bigabanya umubare w’abashakaga guhungira muri Amerika.
4. Kugabanya
intambara n’ibibazo by’umutekano ahanini zishingiye ku bukene ndetse no
kureshyareshya ibihugu byinshi bijya mu bitugu bya Amerika ndetse no kugira
ijambo rikomeye muri ibyo bihugu.
Izi
ngingo zigaragaza ko n’ubwo USAID igifite uruhare mu bihugu ikoreramo, hari
izindi nyungu Amerika ikura mu gufasha binyuze muri iki kigo.
N’ubwo
iki kigo gitwara amamiliyari menshi buri mwaka, nta ngano ihoraho z’amafaranga
batanga ahubwo asohoka yose agendera ku yemejwe na kongere ndetse n’ibikorwa
biyatwara uko bingana. Urugero mu mwaka wa 2020, USAID yakoresheje ingengo y’imari
y’arenga miliyari 41 z’amadorali y’amerika aho 6 muri zo zari zigenewe ibikorwa
by’ubuvuzi.
Mu
mwaka wa 2024, USAID yasabye Miliyari 63.1 z’amadorali ya Amerika ariko
bayemerera 32 gusa kubera ko Amerika yari yaratangiye ikitwa “America First” batangiye
kugabanya aya mafaranga batanga mu mfashanyo.
Nyamara
n’ubwo iki kigo cyari gifatiye runini ibihugu byo hirya no hino ku Isi, Donald
Trump yatangaje ko iki kigo kigomba guhagarara ndetse na bamwe mu bakozi bakora
muri iki kigo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bamaze gukurwa mu kazi.
Itegko
Nshinga rya Amerika Ingingo ya II, Icyiciro cya 2, riha Perezida uburenganzira bwo
guhindura cyangwa guhagarika inkunga za USAID mu gihe akigena politiki
y’amahanga.
Si
Perezida gusa, Ingingo ya I, Icyiciro cya 9 ivuga ko "Nta mutungo wa Leta
uzakoreshwa hatabayeho itegeko ribyemeza..." biha uburenganzira Kongere
kuba yakuraho cyangwa ikagabanya ibitangwa muri USAID kuko nabyo ari umutungo w’Igihugu.
Urukiko
Rukuru rwa Amerika (Supreme Court): Rushobora gutegeka ko ibikorwa bya USAID
bihagarikwa nibiba binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Urugero:
Mu rubanza rwa Agency for Int'l Development v. Alliance for Open Society
(2013), Urukiko Rukuru rwategetse ko USAID itashobora guhatira imiryango
itegamiye kuri leta kwemera politiki yo kurwanya ubusambanyi kugira ngo ihabwe
inkunga.
Nyamara
n’ubwo USAID ifite ingingo nyinshi zo guhagarikwa cyangwa kugabanyirizwa ingengo
y’imari, yagiyeho ikurikije Itegeko Nshinga rya Amerika akaba ariyo mpamvu no
mu gukurwaho hagomba kwitabazwa itegeko.
Itegeko
ry’Inkunga Mpuzamahanga rya 1961 ni tegeko ryasinywe na Kennedy akaba ari naryo
ryashinze USAID ku mugaragaro. Riha Perezida uburenganzira bwo gutanga inkunga
y’ubukungu n’iy’igisirikare ku bindi bihugu.
N’ubwo
ntaho mu Itegeko Nshinga handitse USAID, Iki kigo kigengwa kandi kikarengerwa n’andi
mategeko agenga ibigo bitera inkunga. Ingingo ya I, Icyiciro cya 8 (Ububasha
bwo Gutanga Inkunga), havuga ko Kongere ifite ububasha bwo "gutanga
imisoro no gukoresha umutungo wa leta mu nyungu rusange no mu kwirinda ibibazo
bibangamira igihugu."
Ibi
bivuze ko Kongere ishobora gutanga amafaranga yo gushyigikira iterambere
n’inkunga mpuzamahanga nka USAID.
Ingingo
ya II, Icyiciro cya 2 mu itegeko Nshinga ivuga ku ‘Ububasha bwa Perezida’,
ryemeza ko Perezida ari we ushinzwe politiki y’amahanga, harimo no kuyobora
imishinga y’iterambere nka USAID.
Kuri
ubu, abafite ububasha bwo gushyiraho USAID no kuyikuraho, nibo bari kwifuza ko
iki kigo kivaho n’ubwo bizatera ibibazo ku bihugu bikennye byajyaga bifashwe n’inkunga
nyinshi zaturukaga muri iki kigega.
Ikigega cya cya USAID kigiye guhagarikwa
Perezida Donald Trump afite imishinga myinshi yifuza guhagarika muri gahunda ya America First
TANGA IGITECYEREZO