Mu kurushaho kwinijza abakiliya babo mu mwaka wa 2025 ukiri mu ntangiriro, Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse GWAMON, ‘Pack’ nshya ikoreshwa mu guhamagara no kuri interineti kandi ku biciro biri hasi cyane.
GWAMON ya MTN Rwanda, ije ari igisubizo ku bantu bakenera cyane kugura amayinite yo guhamagara na ‘bundles’ za interineti, biganjemo urubyiruko rukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga rudakeneye gusigara na gato mu ikoranabuhanga, ndetse na ba rwiyemezamirimo bakenera guhamagara kenshi bakurikirana ibikorwa byabo by'ubucuruzi n'abandi.
Ku mafaranga 500 Frw
gusa, urahabwa iminota 700 na SMS 30, mu gihe ku 1000 Frw uhabwa 7GB na SMS 30.
Uramutse wifuza ‘pack’ igufasha guhamagara no gukoresha interineti byose hamwe, wishyura
1,500 Frw gusa ugahabwa 8GB, iminota 800, na SMS 30, ugahera ku wa mbere
ubikoresha ukagera ku Cyumweru Saa Sita z’ijoro nta kibazo na kimwe ugize.
Ikindi wamenya kuri
GWAMON, ni uko umunsi wose wayiguriraho irangira ku Cyumweru n’ubundi saa Sita
z’ijoro, niyo mpamvu bibaye byiza wayigura ku wa Mbere kugira ngo ubashe
kuyikoresha icyumweru cyose.
Kubona iyi ‘pack’ rero
ntibigoye, kuko bigusaba gukanda *345# gusa, maze ugakurikiza amabwiriza ubundi
ukagura ‘GWAMON’ wifuza ku giciro kikubereye.
Umuyobozi ushinzwe
Abakiliya na gahunda z’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze
ko aya mahirwe ari aya buri wese ukenera guhamagara, gukoresha interineti no
kwandika ubutumwa bugufi mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Turi gushyiraho
uburyo bwiza kandi bworoshye, kugira ngo hatagira umuntu usigara inyuma mu
birebana n’ikoranabuhanga.”
Yakomeje agira ati: “Mu
gutegura GWAMON, hitawe kuri buri mukiliya uhereye ku rubyiruko rukoresha cyane
imbuga nkoranyambaga zitandukanye, kugeza kuri ba rwiyemezamirimo bahamagara bahamagara
inshuro zitabarika ku munsi, ndetse n’abantu bakuru batuye mu Ntara bakenera
gukurikirana imiryango yabo.”
Somdev yasobanuye ko ibi MTN
iri kubikora mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda mu itumanaho no kugera kuri
byinshi badakomwe mu nkokora n’ibiciro bya ‘pack’ usanga kenshi bihanitse.
MTN Rwanda yamuritse 'pack' nshya yise GWAMON ihendukiye buri wese
GWAMON ije ari igisubizo ku bantu bakenera cyane guhamagara n'abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga na interineti muri rusange
TANGA IGITECYEREZO