Kigali

M23 yashyizeho abayobozi ba Kivu y'Amajyaruguru ikuraho abo Tshisekedi yashyizeho

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/02/2025 19:40
0


Nyuma yo kubohora umujyi wa Goma wari usigaye mu Ntara ya Kivu y'amajyaruguru, Abayobozi ba M23/AFC bashyizeho abayobozi bashya bazayobora iyi Ntara, ikuraho abari basanzwe.



Mu itangazo Umuvugizi mu bya Politiki wa M23/AFC yashyize ahagaragara, yatangaje ko ubuyobozi bwa M23/AFC bwashyizeho Monsieur Bahati Musanga Joseph nka Guverineri w'Intare ya Kivu y'Amajyaruguru akaba agomba gusimbura Maj. Gen. Somo Kakule Evariste wari umaze iminsi 7 ashyizweho na Perezida Tshisekedi.

Mu zindi ngingo ziri muri iri tangazo, ni uko Bwana Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo bya politiki, ubuyobozi n’amategeko naho Bwana Amani Bahati Shaddrak agirwa Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo by'ubukungu, imari n'iterambere.

Iri tangazo rivuga ko izindi ngingo zose zabanje mbere y'iri tangazo zitagikurikizwa kandi ko abanyamabanga ba M23/AFC bafite inshingano zo gutangira gushyira mu bikorwa iyi myanzuro kuva isaha isinyiweho.

M23/AFC iherutse gutangaza ko ifashe igihe cy'agahenge mu gihe bari kwita ku baturage by'umwiharuko abatuye mu mujyi wa Goma.

Maj. Gen. Somo Kakule Evariste waherukaga kugirwa Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, yari atarayigeramo kubera ko iyo ntara yose yari yarabohojwe na M23.



Itangazo rya M23/AFC rishyira mu myanya abayobozi ba Kivu y'amajyaruguru 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND