RURA
Kigali

Eloi El yahurije Sean Brizz kuri Album ari gukorera muri Sony Music

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2023 14:23
0


Umuhanzi Muhoranimana Eloi uzwi nka Eloi El wibanda ku ndirimbo zubakiye ku mudiho wa EDM, yatangaje ko ari gukorera album mu inzu ifasha abahanzi ya Palm Tree Record, ishami rya Sony Music Entertainment.



Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, asohoye indirimbo ya mbere yise ‘Any more’ kuri iyi album ateganya ko izaba igizwe n’indirimbo 11.

Yabwiye InyaRwanda ko album ye izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo n’ahandi.

Avuga ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko izumvikanaho indirimbo ya mbere yakoranye na Mukuru we Sean Brizz uherutse gusohora indirimbo ‘Niko kuri yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi nawe (Eloi El).

Ati “Bimpesheje ishema cyane no kuba iyi ndirimbo ariyo ya mbere tugiye gusohorana kandi ikaba izanasohokera muri Sony Music ndetse nawe akamenyeka mu bihugu byo hanze.”

Uyu musore avuga ko amaze gutunganya indirimbo eshanu mu zigize iyi album, kandi mu minsi iri imbere azatangaza izina yahaye iyi album.

Eloi avuga ko indirimbo ziri kuri iyi album zishingiye ku buzima abantu banyuramo cyane cyane urukundo, kandi izumvikanisha ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo ‘Production’.

Ati “Ubutumwa bw’iyi album, mbere na mbere izaba ikubiyemo ‘sound signature’ yanjye nk’umu producer. Indirimbo ziriho harimo izerekeye urukundo n’izindi zerekeye ubuzima, aho navuye, aho ndikwerekeza n’ibindi.”

Eloi El ni murumuna wa Chris Cheetah wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda, na Sean Brizzz.

Mu nzozi z’uyu musore avuga ko ashaka gukora umuziki utandukanye n’uwo abandi bahanzi mu Rwanda bakora kandi wisangamo abantu bose.

Ati “Indoto mfite ni izo gukora umuziki utandukanye kandi wisangamo ingeri zose haba mu Rwanda no mu mahanga hose bakaba bawisangamo ngerageza no kuzamura igihugu cyanjye.”

Eloi El mu bo afatiraho urugero bakora EDM harimo aba-Dj nka Black Coffee, Kygo na Sun-El Musician. Avuga ko impamvu yahisemo EDM ari uko ari injyana akunda kandi yakunze kumva cyane kuva mu buto bwe kandi akaba ari injyana ikunzwe ahantu henshi.

Uyu musore mu myandikire avuga ko yibanda ku rukundo no ku buzima busanzwe.

Ubu amaze gukora indirimbo 24. Akaba ashaka gukorana izindi nyinshi n’abahanzi bo mu Rwanda n’abandi mpuzamahanga cyane ko hari label nyinshi bakorana zakunze umuziki akora.

Eloi El yize amashuri abanza kuri Groupe Scolaire Cyahafi, naho ayisumbuye ayiga muri Ecole Technique Muhazi [ETM] aho yasoje mu ishami rya Computer Science and Managment. Studio akoreramo umuziki, ikorera mu rugo iwabo.

Electronic Dance Music (EDM) uyu musore akora, izwi na none nka Dance Music, Club Music cyangwa Simply Dance. Ni uruhurirane rw’imiziki iri mu mujyo wa Electronic ukunze kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu tubyiniro n’ahandi.

Aba ba-Dj bo hanze bafatanya n’abandi baririmbyi baba basanzwe bazwi baririmba. Izwi ku ba-Djs bakomeye bo hanze nka David Guetta, Martin Garrix, Alan Walker, AVICII, Chainsmokers n’abandi.

Mu mpera zo mu myaka yo mu 1980 no mu ntangiriro za 1990 ni bwo iyi njyana yatangiye kugira umuriri mu bihugu by’i Burayi.

Hari izindi njyana zamenyekanye zishamikiye kuri EDM zirimo nka Dance-pop, House, Techno, Trance, Drum & Bass, Dubstep na Trap n’izindi. 

Eloi El yatangaje ko ari gukorera album muri Sony Music, kandi izamufasha kuyimenyekanisha


Eloi yavuze ko bishimishije kuba agiye guhurira mu ndirimbo na Mukuru we Sean Brizz


Eloi avuga ko iyi album ye ya mbere izitsa cyane ku rukundo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO‘ANY MORE’ YA ELOI EL

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRMBO ‘NIKO KURI’ YA SEAN BRIZZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND