RURA
Kigali

Portable yishyikirije Polisi nyuma yo gushinjwa kugaba igitero ku bakozi ba Leta

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/02/2025 11:48
0


Polisi ikomeje iperereza ku muhanzi Portable nyuma yo gushinjwa kugaba igitero ku bakozi ba Leta, akaba ari mu maboko ya Polisi ya Ogun.



Umuhanzi w’Umunya-Nigeria , Habeeb Okikiola, uzwi ku izina rya Portable, yishyikirije Polisi ya Leta ya Ogun nyuma y’iminsi ashakishwa kubera gukekwaho kugaba igitero ku bakozi ba Leta bari mu kazi kabo.

Nk’uko byatangajwe na CSP Omolola Odutola, umuvugizi wa Polisi ya Ogun, Portable yishyikirije Ishami rya Polisi rishinzwe Iperereza (SCID) i Eleweran, Abeokuta, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Gashyantare 2025, ku isaha ya saa saba n’iminota 23 z’amanywa.

Uyu muhanzi yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko rwa  Ogun nyuma yo gushinjwa kuyobora igitero cy’abantu 10 bagabye  ku bakozi batatu b’Ikigo gishinzwe Igenamigambi n’Iterambere ry’Imijyi muri Leta ya Ogun.

 Aba bakozi bari mu gikorwa cyo kugenzura inyubako iherereye mu gace ka Oke-Osa, Tigbo Ilu Ota nk’uko byatangajwe na Channels TV,aba babanje guhura na se wa Portable aho yababwiye ko umuhungu we adahari, ariko nyuma yaho gato, uyu muhanzi  yaje kuhagera ari kumwe n’abantu bataramenyekana, maze bagaba igitero kuri abo bakozi, bamwe barakomereka. 

Aba bakozi babashije guhunga, nyuma bakaba baratanze ikirego kuri Polisi ya Ota.

Polisi ya Leta ya Ogun yatangaje ko izakomeza gukurikirana iki kibazo hakurikijwe amategeko kandi isaba abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe kuri iyi dosiye.

Kugeza ubu, Portable n’abamufashije muri icyo gitero baracyakurikiranwa, aho hategerejwe ko hatangazwa icyemezo cy’ubutabera.

">

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND