RURA
Kigali

Ni Intwari y'Igihugu avukamo! Ibidasanzwe wamenya kuri Rihanna wujuje imyaka 37 - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/02/2025 11:27
0


Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, icyamamare Robyn Rihanna Fenty, uzwi nka Rihanna, yujuje imyaka 37. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Barbados yamenyekanye cyane kubera impano idasanzwe mu muziki, ubucuruzi n’imideli. Nubwo benshi bamuzi nk’umuririmbyi w’ikirangirire, hari byinshi bidasanzwe ku buzima bwe ushobora kuba utari uzi.



Rihanna yavukiye i Saint Michael muri Barbados, akurira mu muryango w’abantu basanzwe. Nubwo ubu ari icyamamare ku rwego mpuzamahanga, uyu muhanzikazi akomeza gukunda igihugu cye ndetse muri 2018 yagizwe "Ambasaderi wa Barbados" ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari.

Ubuzima bw’urukundo rwa Rihanna, buri mu byagiye bigarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n’amateka ye n’abagabo bakomeye bagiye bakundana.

Nyuma y’imyaka myinshi ari mu rukundo n’abantu batandukanye barimo umuherwe Hassan Jameel batandukanye mu 2020, Chris Brown na Drake, Rihanna yahisemo kubana na A$AP Rocky, umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu aba bombi bafitanye abana babiri, bakaba baratangaje ko umubano wabo ushingiye ku bucuti bukomeye no gushyigikirana mu buzima bw’umwuga bahuriyeho.

Rihanna yavuze ko kuba umubyeyi byamuhinduye, kandi ko kuba ari kumwe na A$AP Rocky bimufitiye umumaro ukomeye kuko bahuje uburyo bwo gushaka ubuzima n’icyerekezo cy’ejo hazaza.


Akiri umwana, Rihanna yakundaga kuririmba ndetse yitabiriye amarushanwa atandukanye muri Barbados. Afite imyaka 15, nibwo yahuye na Evan Rogers, umuhanzi w’umunyamerika wamufashije kwinjira muri studio no kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munsi, Rihanna si umuririmbyi gusa ni n'umukinnyi wa filime, kuko yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Battleship (2012), Valerian and the City of a Thousand Planets (2017), na Ocean’s 8 (2018). Ibi bigaragaza ubushobozi bwe mu nguni zose z'imyidagaduro.

Dore ibindi bintu 10 bidasanzwe wamumenyaho mu gihe yizihiza isabukuru y'imyaka 37 y'amavuko:

1. Yavumbuwe na Jay-Z

Rihanna yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu buryo bweruye ubwo yari afite imyaka 16, aho yaririmbiye Jay-Z wari Perezida wa Def Jam Records agahita akunda impano ye.

Icyo gihe nibwo yahise amusinyisha amasezerano ako kanya. Indirimbo ye ya mbere 'Pon de Replay' yahise yamamara ku isi yose, atangira inzira y'ubwamamare.

2. Album ye ya mbere yamuhinduriye ubuzima


Mu 2005, Rihanna yasohoye album ye ya mbere 'Music of the Sun,' ikaba ari yo yamufunguriye amarembo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi album yarimo indirimbo nka 'Pon de Replay,' yatumye amenyekana cyane mu ruhando rw’umuziki.

3. Ni umwe mu bahanzikazi bagurishije album nyinshi ku Isi

Rihanna ari mu bahanzikazi bafite album zagurishijwe cyane ku Isi. Afite ibihembo byinshi, birimo Grammy Awards 9, American Music Awards 13 n’ibindi byinshi bikomeye mu muziki w'Isi.

4. Yabaye umugore w’umwirabura wa mbere washinze inzu y’imideli iri mu zikomeye ku Isi

Uretse umuziki, Rihanna akunda imideli cyane, ndetse yakoranye n'ibigo bikomeye by’abahanga mu mideli nka Gucci, Dior, na Balenciaga.


Mu 2017, Rihanna yatangije Fenty Beauty, inzu y'ibikoresho by'ubwiza yahinduye byinshi mu ruganda rw’ubwiza. Mu 2019, yatangije Fenty Fashion House ku bufatanye na LVMH, aba umugore wa mbere w’umwirabura washinze inzu y’imideli muri iyi sosiyete ikomeye.

5. Ni umwe mu bagore bakize cyane ku Isi

Ku rutonde rwa Forbes, Rihanna abarirwa mu bagore bakize cyane mu myidagaduro. Ubutunzi bwe burenga miliyari 1.4 z’amadolari, buturuka mu muziki, ubucuruzi bw’imideli n’ibikoresho by’ubwiza.

Uyu munsi, Rihanna ni umuhanzikazi wa kabiri mu bakize ku Isi, aho yakuwe ku mwanya wa mbere umwaka ushize na Taylor Swift utunze arenga miliyari 1.6 $.

6. Ni umubyeyi w’abana babiri

Mu 2022, Rihanna na A$AP Rocky bibarutse umwana wabo w’imfura witwa RZA, hanyuma mu 2023 bongeye kwibaruka umwana wa kabiri witwa Riot Rose. Nubwo akunzwe ku rwego rw’Isi, uyu muhanzikazi akunze kugaragaza ko ashyize imbere  umuryango we.

7. Yandikiye ibihangano abandi bahanzi bakomeye


Uretse kuba ari umuririmbyi, Rihanna ni n’umwanditsi w’indirimbo w’umuhanga. Yagize uruhare mu kwandika indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Run This Town' ya Jay-Z na 'All Night' ya Beyoncé.

8. Yigeze guhagarika umuziki igihe kinini

Mu gihe benshi bari bategereje album ye nshya, amaso yabo yaheze mu kirere ahubwo yibanda cyane ku bikorwa by’ubucuruzi n’ubuzima bwe bwite. Nyuma y’imyaka irindwi adasohora album nshya, yagarutse mu muziki mu 2023 aho yaririmbye muri Super Bowl Halftime Show agatungura benshi.

9. Ni umuntu ukunda gufasha abandi

Rihanna afite umuryango witwa Clara Lionel Foundation, washinzwe mu 2012 ugamije gufasha abari mu kaga ku Isi yose. Mu 2017, yahawe igihembo na Harvard nk’umwe mu bantu bateza imbere ibikorwa by’ubugiraneza ku rwego mpuzamahanga.

10. Igihugu akomokamo cyamushyize mu ntwari z’igihugu

Igihugu akomokamo, Barbados, kiramwubaha cyane, ndetse cyanamwitiriye umuhanda witwa 'Rihanna Drive.' Mu 2021, Barbados yaje no kumuha icyubahiro gikomeye imugira Intwari y’Igihugu (National Hero), ni bake bahabwa iri zina.

Uyu muhanzikazi, wigaruriye imitima ya benshi kubera ijwi rye, imideli, n’ubucuruzi akora, akomeje kuba umwe mu bagore bavuga rikijyana mu myidagaduro.

Nubwo yujuje imyaka 37, Rihanna akomeje guhanga udushya, no kuba urugero rwiza ku bakobwa n’abagore benshi ku isi.


">Pon de Replay yatumye amenyekana

">

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND