Kaminuza ya Mount Kigali ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya binyuze mu Kigo cy’Amategeko rya Parklands (Parklands Law Campus), izakira amarushanwa ya Moot Court taliki 29 Kamena 2023.
Iri rushanwa rizabera muri kaminuza ya Mount Kigali rifite insanganyamatsiko igira iti: "Ibihe bihindura Impunzi - Guteza imbere Guverinoma ikorera mu mucyo no kubazwa ibyo guteza imbere uburenganzira bwa muntu".
Kaminuza ya Mount Kenya, Ishami ry'Amategeko rya Parklands, yemewe na Komisiyo ishinzwe uburezi muri kaminuza ndetse n’inama y’uburezi mu by'amategeko muri Kenya, ikaba itanga porogaramu mu cyiciro cya 3 cya kaminuza mu mategeko, icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko n’icyiciro cya 1 mu mategeko.
Ni porogaramu ziha ubumenyi ndetse n’ubwenge Abanyeshuri biga amategeko bushingiye ku bukoreshwa muri Kenya ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kuva mu mwaka wa 2009, iki
kigo cy’amategeko cyagize uruhare mu guhugura abanyamategeko b’indashyikirwa
bafite ubumenyi n’ubwenge bw’amategeko
bukenewe ku rwego rw’igihugu ndetse no
ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko byatangajwe na Nelly Wamaitha, Umuyobozi w'Ikigo cya
Parklands Law Campus, insanganyamatsiko y'iri rushanwa izibanda ku gukemura
amakimbirane, amategeko agenga abinjira n'abasohoka, ndetse n'amategeko agenga
impunzi.
Yagize ati "Iyi nsanganyamatsiko izatuma abanyeshuri biga amategeko bashaka ibisubizo bishya kugira ngo bakemure ibibazo bijyanye no kwimurwa ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu binyuze mu gukemura amakimbirane.
Uruhare rwa kaminuza
yacu, hamwe n’Amashuri y’amategeko yo muri za kaminuza enye zo mu Rwanda zirimo
kaminuza y’u Rwanda, kaminuza ya Kigali, INES na UNILAK, tuzaha abanyeshuri
biga amategeko urubuga rwo gusabana no kwigira mu nzego zitandukanye zemewe
n'amategeko ".
Mu magambo ye kandi yavuze ko aya marushanwa afasha
Abanyeshuri biga amategeko kongera ubumenyi mu by'amategeko, ubushakashatsi,
ndetse n'ubuhanga bwo kunganira abandi mu rurukiko.
Yagize ati ”Binyuze muri iri rushanwa, abanyeshuri biga amategeko
barashishikarizwa kujya mu bibazo bikomeye by’amategeko no gutanga ibitekerezo
byabo imbere y’inzobere mu by'amategeko. Ubunararibonye bubaha uburambe
bufatika mu mwuga w'amategeko, bukabafasha guteza imbere ubumenyi bw'agaciro
nko gutekereza, kunrnga, kuvugira mu ruhame no gusesengura amategeko ".
Umuyobozi Wungirije w'agateganyo, Dr. Martin Kimemia, yavuze
ko kaminuza ya Mount Kigali yishimiye kwakira iki gikorwa kandi ko izagerageza
gushyiraho umubano mu bujyanama hagati y’umwuga w’amategeko n’abanyeshuri biga
amategeko.
Yagize ati: "Turateganya ko amarushanwa azaba arimo
guhangana cyane, ibyo bigatuma
dushimangira uruhare rukomeye rw'ubushakashatsi mu bumenyi, mu gusesengura no
mu buvugizi, ishoramari ntagereranywa kuri bose mu mwuga w'amategeko".
Uruhare rw'amategeko n'ubutabera mu muryango w'Afurika
y'Iburasirazuba, byagaragaye ko hari intambwe ikomeye iganisha ku guhuza ibihugu
bigize uyu muryango. Byazanye kandi amahoro n'umutekano mu karere, igisubizo cyo
guhora bibutsa ko hakenewe ubumwe n'intego imwe mu guharanira iterambere
ry'akarere.
Umuyobozi w'ikigo cy’amategeko cya Parklands, Nelly Wamaitha
(uwa mbere uhereye iburyo) hamwe n’abandi bakozi bafata ifoto bari kumwe n’itsinda ry’abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza ya Mount Kigali
TANGA IGITECYEREZO