Eng. Joseph Silvano Mfinanga wabaye umufatanyabikorwa ukomeye w'uburezi mu Rwanda mu gihe cy'imyaka 25 irenga, ndetse akagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bw'amasomo ya tekinike mu Rwanda, yitabye Imana.
Rwanda Polytechnic (RP), ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yatangaje ko Eng Joseph yitabye Imana kuwa 07 Mutarama 2025, aho yari ari mu biruhuko mu gihugu cye muri Tanzaniya.
Kuva mu mwaka wa 1997, Eng. Joseph yabaye umufasha w'ingenzi mu gushinga ikigo cya Kigali Institute of Science and Technology (KIST), ubu cyitwa Ishuri rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda. Uruhare rwe rwari runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z'uburezi ku rwego rwo hejuru muri ibyo bigo.
Bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa bya Eng. Joseph birimo no kugira uruhare mu gutangiza Rwanda Polytechnic, aho yakoze nk'umukozi mukuru kugeza igihe yitabye Imana. Uruhare rwe mu guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga mu Rwanda rwabaye nk'ibuye ry'ifatizo mu guhindura uburezi mu gihugu.
Urupfu rwa Eng. Joseph rwateye agahinda gakomeye, yari umuntu w'imena ku rwego rw'uburezi. Uko imyaka yashize, Joseph yakomeje gukora imirimo y'indashyikirwa, akunda igihugu ndetse agaharanira iterambere ry'uburezi bwa kinyamwuga.
Rwanda Polytechnic (RP), aho Eng. Joseph yakoze akazi keza, yasohoye ubutumwa bwo kumwibuka no kumushimira, muri ubwo butumwa kandi, Rwanda Polytechnic yagaragaje ko, kubura Eng Joseph ari igihombo gikomeye, kuko yari umurezi, umuyobozi, umufatanyabikorwa n'umubyeyi wari ufatiye runini umuryango wa RP muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO