Kigali

Mu Bwongereza hatangijwe umushinga ufasha abanyeshuri kurwanya umuhangayiko

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/01/2025 16:57
0


Ishuri rya West Bromwich Collegiate Academy ryo muri Black Country ryatangije umushinga w’ubuhanzi ugamije gufasha abanyeshuri kurwanya umuhangayiko.



Ni umushinga watekerejwe na Ravi Rattan, umukozi wita ku bana bafite ubumuga wahuje itsinda rito ry’urubyiruko rikora ubuhanzi bubafasha kugaragaza amarangamutima yabo mu buryo bwiza.

Ravi Rattan wagize uruhare runini muri iki gikorwa yagize ati: “Ubuhanzi bwamfashije guhangana n’ibibazo byanjye. Nk’umugabo, kuvuga ku marangamutima yanjye ntibyari bisanzwe, ariko ubuhanzi bwatumye mbibona neza kandi mbasha kubirenga.”

Umwe mu banyeshuri witwa Phoebe w’imyaka 13, yavuze ko umuhangayiko utera isereri n’umunaniro, ariko umushinga w’ubuhanzi wamufashije kumva amerewe neza.

Yagize ati: “Ubuhanzi bwanjye bwerekana ubwoba bwo gutakaza abantu n’umuhangayiko wo mu ishuri. Hari ubwo biba bikomeye kuza ku ishuri no kwiga.

Kian w’imyaka 16 yavuze ko yakoresheje amabara atandukanye mu kugaragaza uburyo umuntu ashobora kugaragara neza inyuma. Ati: “Umushinga wanyigishije kugaragaza amarangamutima yanjye no kudatinya kuyerekana.”

Ibihangano byabo byamuritswe mu nzu ndangamurage ya West Bromwich Manor House. Ravi yashimiye abanyeshuri agira ati: “Ndabashimira ku bw’imbaraga n’ubunyangamugayo bagaragaje. Bafite ubutwari bukomeye.”

Umuyobozi w’ishuri, George Faux, yavuze ko bazagura umushinga ngo ufashe abandi bana bafite ibibazo bitandukanye. Yagize ati: “Kubaha ahantu hatuje ho kugaragaza ibyiyumvo byabo ni uburyo bwiza bwo kubafasha.”

Ibihe by’ubuhanzi nk’ibi bifasha urubyiruko guhangana n’umuhangayiko no kwiyubaka mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Mu Bwongereza hatangijwe umushinga ufasha abanyeshuri kurwanya umuhangayiko

Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND