RFL
Kigali

Bigizi Gentil na Holy Worship bakoranye indirimbo "Biragatsindwa" igaragaramo Ndimbati - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/06/2023 19:03
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bigizi Gentil, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya "Biragatsindwa" yakoranye na Holy Worship.



Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe n'aba Producer babiri: Kavoma na Karenzo Pro. Agaragaramo Chance wo muri Ben & Chance ndetse n'umukinnyi wa filime uzwi ku izina rya Ndimbati. Baririmba bumvikanisha ko bibabaje cyane kutagushwa n'ibibazo ariko ukagushwa n'ibisubizo, bati "biragatsindwa".

Bigizi Gentil yabwiye inyaRwanda ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nshya "Biragatsindwa" yakoranye na Holy Worship, "ni ugukangurira abantu kutibagirwa". Yavuze ko bayisohoye ubu kuko "ni cyo gihe Mwuka yabishakiye ko igira hanze".

Ni indirimbo yakoranye n'itsinda ryitwa Holy Worship risanzwe ukora wo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero Blessing Church. Bigizi avuga ko yashimye kuririmbana n'aba baririmbyi kuko basanzwe bakorana umurimo w'Imana, ikindi bakaba bitanga cyane.

Bigizi Gentil wamenyekanye nka Kipenzi ni umuramyi w'umuhanga cyane, akaba yihariye mu kwandika nk'uko benshi bakunze kubigaragaza ku mbuga ze nkoranyambaga. Tariki ya 28/01/2020 ni bwo yerekeje muri Amerika hamwe n'umuryango we, bivuze ko amazeyo imyaka 3.

Yamamaye mu ndirimbo "Kipenzi", "Imvugo yiwe", "Yesu Ariho", "Yesu arabaruta", "Ntacyo mfite", "Carivali", "Nakupenda", "Alpha na Omega" n'izindi. Avuga ko afite abafasha babiri, umwe ni uwo babana nk'umugabo n'umugore, undi mufasha we avuga ko ari Mwuka Wera.

Indirimbo ze ziryohera benshi barimo n'abana ba Apotre Dr Gitwaza. Nubwo indirimbo ze zihembura benshi, nawe afite abahanzi bamukora ku mutima nk'uko yigeze kubishura mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda. Abo bahanzi ni Israel Mbonyi, Aimée Uwimana, Gahongayire Aline n'abandi."


Bigizi Gentil yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Imvugo Yiwe"


Bigizi Gentil yashyize hanze indirimbo yakoranye na Holy Worship

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BIGIZI GENTIL FT HOLY WORSHIP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND