RFL
Kigali

Ese ni gute mukerarugendo yagaruka mu buzima busanzwe nyuma y'urugendo?

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/03/2023 22:17
0


Kenshi iyo umuntu agiye mu biruhuko by'umwihariko agahitamo kubikora mu buryo bwo kuva iwe ajya gutemberera mu kandi gace, ndetse akamarayo iminsi asa n'uwahinduye ubuzima, usanga agorwa no kongera gusubira mu buzima busanzwe mu gihe agarutse iwe no ku kazi, aribyo tugiye kugarukaho tureba uko wagaruka mu buzima busanzwe nyuma y'urugendo.



Nk’uko twabigarutseho hejuru ba mukerarugendo cyangwa abandi bose batembereye mu buryo bwo gusura ahantu hashya no kumenya ubuzima bw'ibindi bice bitandukanye n’aho babaga, bagorwa kenshi no kongera kugaruka mu buzima bwabo busanzwe nyuma y'uru rugendo.

Akenshi usanga umuntu yego yishimiye kongera kuryama mu buriri bwe yari amaze iminsi atageramo, ariko nanone ugasanga afite ibindi byiyumviro bisa nk'ibitumye adatuza, nko guhangayikishwa n'akazi kamutegereje mu gihe azaba agarutse, kumva ushaka kwigumira mu butembere urimo n'ibindi.

Muri iyi nkuru tugiye kubabwira uburyo ukoresha kugira ngo nyuma y'urugendo wongere kwisanga mu buzima busanzwe bwo mu rugo iwawe no ku kazi, ndetse no kubasha kurwanya guhangayika benshi bavana ku rugendo nk'uko ibinyamakuru bitandukanye birimo Astrid Travel, TopResume, Roughguide n'ibindi bitandukanye byagiye bikoraho ubushakashatsi. 

1. Gukora isuku no gushyira ibintu ku murongo mbere y'uko ujya ku rugendo

Ikintu cya mbere mukerarugendo agomba kwitaho kugira ngo azaryoherwe no kugaruka haba iwe mu rugo no ku kazi, ni ugukora isuku no gushyira ibintu ku murongo mbere y'uko ujya ku rugendo, aha mu isuku yo mu rugo hazamo nko guhindura amashuka, kuzinga imyenda, kujugunya ibyangirika n'ibindi.

Mu kazi kawe naho ugomba gusiga utunganyije amaraporo utekereza ko uzakenera mu gihe ugarutse, n'izindi mpapuro utekereza ko ushobora gusabwa mu gihe waba udahari ukazishyira hafi ku buryo ushobora kwifashisha uwo wasize uri hafi akagukemurira ikibazo gishoboka.

2. Gutegura akazi uzakora ugarutse mbere y'uko ujya ku rugendo

Mu gihe watembera cyangwa wagiye ku rugendo usanga uhindura ibitekerezo bitandukanye n’ibyo watekerezaga umunsi ku munsi uri mu kazi kawe, rero biba byiza iyo mbere yo kugenda ugize aho wandika ibyo wari uri gukora mu kazi kawe.

Urugero nko kwandika ubusabe ugiye utegereje kuzasubizwa, cyangwa abakiriya wowe uzaha ibisubizo n'ibindi. Ikindi ukandika akazi uteganya kuzakora mu gihe ugarutse, ibi birakorohereza mu kwibuka akazi wari urimo mbere y'uko ujya ku rugendo, ndetse no kugarura ibitekerezo no kugaruka ku murongo w'akazi vuba. 


3. Kwiha umunsi umwe w'ikiruhuko hagati yo kuva ku rugendo no gusubira mu kazi

Akenshi usanga abantu batifuza gukoresha umunsi bari kuba bagitembera mu kujya kwirirwa mu rugo, ariko mu by'ukuri wowe nk'umuntu wagiye ku rugendo biragufasha mu buryo butandukanye, uwo munsi ni uwo kuba waryama ukaruhuka, ugashira amavunane y'urugendo ndetse ukaba n'umwanya wo kuganira n’abo wasize.

Muri uwo munsi kandi ni byiza ko wongera kureba ku ndangabihe y'akazi kawe kugira ngo utavaho utungurwa n'inama mu gihe ugeze mu kazi, mu gihe ubonye hari ihari ube wagira bike uteguraho cyangwa se ube wayimura hakiri kare kugira ngo uzayikore witeguye bihagije.

4. Gutekereza ku byiza byo kuba ugarutse mu rugo 

Uko biri kose ntabwo washimishijwe na buri munota mu rugendo rwawe, yenda wakoze urugendo rurerure urananirwa, wahuye n'ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije aho wari waragiye, waratembereye uratakara ubura inzira, wahuye n'abatekamitwe n'ibindi byinshi.

Si ibi gusa kandi, yenda wari ukumbuye abo mubana cyangwa mukorana n'ibiganiro byiza mugirana nabo, wari ukumbuye ibiryo mwitekera cyangwa gusohokana nabo n'ibindi bitandukanye, ibyo byose nibyo utekerezaho kugira ngo wishimire kuba ugarutse mu rugo iwawe. 


5. Kwiyibutsa uko urugendo rwawe rwagenze 

Ni byiza ko mu gihe uvuye ku rugendo usubira inyuma ukareba uko rwagenze. Hano usubira mu mafoto n'amashusho wafashe, ukareba neza ibyo utari waritegereje, ndetse ukareba koko niba ibyo wifuzaga gukora byose warabikoze n'ibyo wazakora usubiyeyo, hanyuma ukaba wasangiza abo wasize ibihe byiza wagize.

Mu gihe wari ku rugendo kandi ushobora kuba hari ibikoresho bitandukanye waguze. Iki ni igihe cyiza cyo kongera kubirebaho no gusangiza abo wazaniye ibyiza wakuye mu rugendo rwawe, ibi biguha akanyamuneza ko kuba waragarutse iwawe.  

6. Ugomba kwiyitaho 

Mu gihe uvuye ku rugendo ugomba gukomeza kwiyitaho ukarya neza, ukaruhuka, ukanywa amazi, ugakomeza siporo wakoraga mbere y'uko ugenda n'ibindi byinshi wari usanzwe ukora mu buryo bwo kwiyitaho mbere y'urugendo wagiyemo ugomba kubikomeza mu gihe ugarutse. Ibi bigufasha kugaruka vuba mu buzima busanzwe wari urimo, mbere y'uko ujya ku rugendo.

7. Gutegura urugendo rukurikiyeho 

Mu gihe uvuye ku rugendo uterwa imbaraga cyane no gutegura urundi rugendo ruzakurikiraho kabone n’ubwo rwaba ruzaba mu myaka ibiri iri imbere, cyangwa gutegura urugendo rwa hafi nko gusura nyogokuru wawe, inshuti zawe, kuko bituma wumva ko hari ibindi byiza usanze aho wari warasize. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND