Kigali

Minisitiri Mujawamariya yasabye ibigo bya Leta gutanga imishinga izafasha igihugu kugira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:15/02/2023 23:49
0


Isi ya none yugarijwe n’ubushyuhe, ibiza, amapfa, inzara, ibura ry’amazi, n’ibindi byinshi biza ari ingaruka zo kutabungabunga neza ibidukikije ndetse bikanatera imihindagurikire y’ibihe.



Ntibisaba ubushakashatsi buhanitse kugira ngo tubone ko igihe kigeze kugira ngo ibi bishakirwe igisubizo, bityo tutazisanga tutagifite isi yo kubaho cyangwa se nanone tutakiriho ngo tuyibemo.

Iki ni ikibazo rusange ku isi hose n’ubwo ingaruka zitari ku rwego rumwe, kuko usanga ibihugu bimwe bihura n’ingaruka zikomeye kurusha ibindi. Iki ni ikibazo cyo gushakirwa umuti dufatanyije, amahanga yose.

Ni ingaruka dusangiye twese ku isi, kuko ibibaye ku gihugu kimwe bigira ingaruka ku kindi. Aha niho uzasanga ibihugu bimwe bitera inkunga ibindi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu rwego rwo gutanga umusanzu wabyo mu guhangana n’iki kibazo cyugarije isi, kuko basobanukiwe ko ari urugamba tugomba kurwanira hamwe twese, dufatanyije.

Igihugu cyacu, igihugu gitemba amata n’ubuki, nacyo ntikibura guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse na zimwe mu ngaruka ziterwa no kuba bamwe mu baturage bangiza amashyamba, imigezi, ibishanga, bica inyamaswa ndetse n’ibindi bikorwa byangiza ibidukikije.

Ibi rero bidashakiwe umuti vuba, natwe twazisanga bitagifite igaruriro, mbese tukazisanga ya mata n’ubuki byahoze biranga igihugu cyacu bisigaye ari umugani.

Nibaza ko [sinzi uko wowe ubyibaza] ari yo mpamvu abatureberera bagiye bashyiraho ibigega binyuranye, byo gutera inkunga imishinga imwe n’imwe yo kubungabunga ibidukikije harimo gusigasira amashyamba, kurinda inyamaswa muri za Pariki, kubungabunga ibishanga, kwita ku butaka, kwita ku mazi y’amasoko ndetse n’atari amasoko, gufata neza ingomero z’amashanyarazi, n’indi mishinga inyuranye.

Gusa ntibihagije, kuko ntaho twari twagera. Urugamba ruracyari rurerure ari nayo mpamvu FONERWA (Rwanda Green Fund) ifite mu nshingano gufasha imishinga yo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, yatangije ikigega “INTEGO Rwanda’s NDC Facility” cyo gufasha gukomeza kubungabunga ibidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibifashijwemo n’abadage.

Igikorwa cyo kumurika iki kigega cyabereye muri Kigali Marriott Hotel, kuwa kabiri tariki 14 Gashyantare 2023. Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’ibigo n’abayobozi bakomeye, bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. 


Umwihariko wa INTEGO Rwanda’s NDC Facility ukaba ari uko iki kigega cyashyiriweho by’umwihariko Ibigo bya Leta, mu kubifasha gukora no gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ikigega cyishimiwe cyane. Murindwa Prosper, umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni umwe mu bishimiye iki kigega.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, yadutangarije ko iki kigega kuri bo ari amahirwe akomeye, kuko bari mu nzego zigera ku bantu benshi bagerwaho n’ingaruka z’ihungabana ry’ibidukikije.

Ati: “Nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, isanzwe ihuza ibikorwa by’inzego zegerejwe abaturage mu turere n’umujyi wa Kigali, ndetse tugakorana cyane n’ikigo cyitwa LODA, dufite amahirwe akomeye muri uyu mushinga kuko turi mu nzego zigera ku bantu benshi, kandi abo bantu benshi nibo ibidukikije bigiraho ingaruka nziza ariko ni nabo bashobora no kubyangiza, bashyira mu bikorwa imishinga itandukanye. 

Aha rero twebwe twabifashe nk’amahirwe yo kuba tugiye gutegura imishinga haba ku rwego rwa Minisiteri dufatanyije na LODA, ariko tugakangurira n’uturere kandi tugakurikirana ko bategura imishinga myiza yaza muri aya marushanwa. Aha rero urumva ko dufite amahirwe kuri uyu mushinga uje kandi bivugwa ko uziyongera.”

INTEGO Rwanda’s NDC Facility yatangiranye miliyoni 46 z’amayero (€), akaba ari amafaranga abarirwa muri miliyari 53 na miliyoni 523 ubariye mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni gahunda itangiye ariko igomba gukomeza, ndetse hakazanakomeza gushakwa abaterankunga b’iki kigega, nk’uko Teddy Mugabo, umuyobozi mukuru wa FONERWA yabitangaje.


Yagize ati: “Ikigega cyose cya Intego Facility, twatewe inkunga na Leta y’Ubudage, tukaba dufite enveloppe ya Miliyoni 46 z’amayero, ariko imishinga tuzagenda du supportinga ni imishinga y’ibigo bya Leta izaba igamije kubungabunga ibidukikije… iyi mishinga rero ni imishinga ishobora kuba mu ma secteurs atandukanye, haba mu buhinzi, haba mu bwubatsi, haba muri transport,… ni izo areas zitandukanye Intego Facility izabasha gutera inkunga.”

Kugira ngo umushinga uterwe inkunga, hejuru yo kuba ari umushinga mwiza, hazanarebwa kubo uzagirira akamaro yaba urubyiruko, abagore, abagabo kandi hubahirizwa uburinganire “gender” ndetse no kureba ko ari umushinga uzagera ku bantu benshi. 

Ikirenzeho kandi, ugomba kuba ari umushinga uzaramba (sustainability) nk’uko Teddy Mugabo yakomeje abidutangariza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, yashishikarije ibigo bya Leta na za Minisiteri gukora imishinga kugira ngo iterwe inkunga, imishinga izagira ingaruka nziza ku baturage.


Ati: “Nk’uko mubibona, twatangije ikigega Intego cyo gushyigikira imishinga ya Leta yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Icyo rero ibigo bya Leta, za Minisiteri bisabwa, ni ukwandika imishinga ishobora guhabwa iyo nguzanyo. Mu by’ukuri nta n’ubwo twabyita ngo ni inguzanyo, kuko ni ubufasha bazahabwa batari bwishyure, ahubwo inyishyu ikazaba ingaruka nziza zizaba ku banyarwanda. 

Minisiteri, ibigo bya Leta, birahamagarirwa kwandika imishinga ifite intego yo kubungabunga ibidukikije, ifite intego yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bakayitugezaho.”

Yongeyeho ko hakenewe imishinga yo kutugeza ku ntego igihugu cyihaye mu kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Dufite miliyoni 46 z’amayero, ariko ntibivuga ko zose zizahita zijya mu mushinga umwe. Icyo dusaba, dukeneye imishinga, dukeneye imishinga yo gufasha abanyarwanda, dukeneye imishinga yo kutugeza kuri ya ntego twihaye nk’igihugu kuburyo tuzaba turi igihugu gifite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe. 

Igihe ni iki rero, buri muntu wese, Minisiteri, ibigo bya Leta, y’uko mutugezaho iyo mishinga kugira ngo ishobore kwigwaho neza, tubone uko dufasha kuyishyira mu bikorwa.”


Imwe mu mishinga isanzwe iriho mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe harimo Green Gicumbi, Nyandungu Eco-Park, kubaka ikimoteri cya Nduba gikoranye ikoranabuhanga n’iyindi myinshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND