RFL
Kigali

Isabel dos Santos - Umugore ukize kurusha abandi muri Africa arashakishwa na Polisi mpuzamahanga

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/12/2022 8:43
2


Isabel Dos Santos, Umuherwe w'umunyemari ndetse akaba umukobwa wa Edouardo Dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, akomeje gushakishwa na Leta ya Angola ngo abazwe iby'umutungo bivugwa ko yanyereje.



Isabel w'imyaka 49 y'amavuko abarwa nk'umugore ukize kurusha abandi bose bakomoka muri Africa, aho imitungo ye ibarirwa muri Miliyari z'Amadorari, ayo Leta ya Angola ivuga ko yiganjemo ayo yanyereje.

Leta ya Angola ivuga ko yamaze gusohora impapuro mpuzamahanga zisaba guta muri yombi Isabel Dos Santos ndetse ko yatangiye no gukorana na Polisi mpuzamahanga 'Interpol' kugira ngo ibafashe kumufata.

Isabel Dos Santos abazwa na Angola Miliyari 5 z'Amadorari y'America, ayo bivugwa ko yanyereje ubwo yari umuyobozi mukuru wa Kompanyi y'ingufu ya Sonangol ikomeye cyane muri Angola, mu gihe Se yari umukuru w'igihugu.

Isabel Dos Santos ni umuherwe

Umushinjacyaha mukuru wa Angola Helder Pitta Groz yatangaje ko Isabel dos Santos aregwa n’abayobozi ba Angola gusesagura no kwiba umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye iyo kompanyi.

Ati “Leta ya Luanda yatanze ibirego byinshi bisaba Isabel kwishyura arenga miliyari $5 ariko kuva muri icyo gihe we yahakanye ibirego byose aregwa."

Ku rundi ruhande, Isabel Dos Santos we yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko nta mpamvu abona ituma atererezwa Polisi mpuzamahanga kuko aho ari hazwi kandi ntawamuhamagaye ngo yange kwitaba.

Yagize ati " “Aho ntuye harazwi, ntabwo nihishe ntabwo nahunze kuko mba i London (Mu Bwongereza) uwanshaka wese yambona.”

Isabel avuga ko nta mpamvu yo kumushakisha kuko ubwe yakwitaba

Edouardo Dos Santos, Se wa Isabel Dos Santos na we wari Umuherwe, yayoboye Angola imyaka 38, kugeza asimbuwe na Joao Laurenco muri 2017, ndetse nyuma aza kwitaba Imana muri Nyakanga 2022.

Kuva Edouardo yava ku ntebe ya Perezida, umukobwa we Isabel yakunze kumvikana acyocyorana n'ubutegetsi buriho, akavuga ko atemera imikorere yabwo na Leta ikamushinja kunyereza no gusahura imitungo ya rubanda.

Bivugwa ko imitungo ndetse n'amafaranga bya Isabel Dos Santos byimuriwe muri Portugal no mu Bwongereza mu mpera za 2017 kuko yabonaga bimwe na bimwe bitangiye gufatirwa na Leta ya Angola.

Source: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzamahoro eric1 year ago
    Kunyereza umutungo wareta nugusenya igihugu ntawabishigikira .naburanishwe ikaha nikimuhama azahanwe bikwiye . MURAKOZE
  • IRADUKUNDA Eram1 year ago
    Naramuka agejejwe mubutabera muzaduhe feedback uko iburanishwa rye rizagenda rikorwa umunsi ku munsi. Wasanga ari umwere kuko urumva ko yari yaratangiye kugirana ibibazo n'ubutegetsi bwasimbuye se, kuva cyera. Ahubwo ubu nibwo bashatse kwerura.





Inyarwanda BACKGROUND