Kigali

Umugabo yagerageje kwica umugore we bimunaniye yiyahura mu muriro

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/05/2024 16:24
0


Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Collins Jones yinaze mu muriro nyuma y’uko agerageje kwica umugore we ariko akamucika.



Nk’uko ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Ghana bikomeje gutangaza, kuri uyu wa mbere Collins Jones yagerageje kwica umugore we w’abana batatu wari uryamye ariko arabinanirwa amusiga amukomerekeje gusa ntitamwica.

Martina Jones umugore wa Collins yatangaje ko umugabo we yamusanze aryamye hanyuma atangira kumuniga ariko aza kumwishikuza agwa ku gitanda ariko kuhakomerekera ariko birangira amucitse nubwo yari agiye kumuheza umwuka.

Nyuma yo kumucika, Martina yahise yirukira mu baturanyi nabo bamujyana kwa muganga hanyuma  umugabo abuze uko agira ahita yitwikira mu nzu abaturage baba hafi barahagoboka bamujyana kwa muganga ariko ku bw'amahirwe make, ahita yitaba Imana.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Citi News, Martina yavuze ko ntacyo yapfaga n’umugabo we cyari gutuma ashaka kumwica ahubwo yari yabonye inyundo munsi y’uburiri hanyuma amubajije aho yavuye amubwira ko ari iyo se ashobora kuba yarahashyize ayikoresha.

Ghana, kimwe n'ibihugu byinshi, ifite amategeko ashyirwaho kugira ngo akemure ihohoterwa rikorerwa mu ngo, nyamara ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kugorana.

Abapfakazi muri Ghana bakunze guhura n'inzitizi iyo bashaka ubufasha, guhera ku gutinya kwihorera. Byongeye kandi, imyifatire y’umuco ishyira imbere izina ry'umuryango kuruta umutekano w’umuntu ku giti cye ikunze kubuza abahohotewe kuvuga cyangwa gushaka ubufasha, bikomeza ihohoterwa.

 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND