Bruce Melodie, Chriss Eazy, Riderman na Dj Toxxyk ni bamwe mu bazasusurutsa abakunzi ba ruhago ubwo ikipe ya APR FC izaba ihabwa igikombe cya shampyona yegukanye.
Ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 ni bwo biteganyijwe ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023-2024 izaba ishyirwaho akadomo. Ikipe ya APR FC izaba yakiriye Amagaju FC Saa munani kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu mukino ni bwo ikipe y'Ingabo z'igihugu izahabwa igikombe yegukanye ku munsi wa 27 ndetse hategerejwe ibirori by'akataraboneka bigamije kucyishimira no gushimira abafana ba APR FC muri rusange.
Iyi kipe ifatanyije n'umuterankunga mukuru wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, Primus, bazaba bazanye abahanzi bari mu bakunzwe mu Rwanda ari bo Bruce Melodie, Chriss Eazy na Riderman kuri Kigali Pelé Stadium ngo basusurutse abazaba bitabiriye uyu mikino.
Usibye aba bahanzi, hazaba hari na Dj Toxxyk avanga imiziki ndetse hanategerejwe ibindi birori birimo gukora akarasasi k'abakinnyi n'abafana bazengurakana igikombe mu mujyi wa Kigali, bikaba biri no mu byatumye umukino ukurwa saa Cyenda ugashyirwa saa Munani.
APR FC izaba ikina n'Amagaju FC irwana no kugira ngo isoze shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe kuko kugeza ubu ntabwo izi uko gutsindwa bimeze muri shampiyona.
Bruce Melodie azasusurutsa abazitabira umukino wa APR FC n'Amagaju FC
Chriss Easy nawe azaririmbira abazitabira uyu mukino
Dj Toxxyk azaba ari kuvanga umuziki muri Kigali Pelé Stadium
Riderman nawe azasusurutsa abakunzi ba ruhago ku Cyumweru
TANGA IGITECYEREZO