Gasogi United yatsinze Etincelles FC ku mukino wa nyuma wa shampiyona y'u Rwanda, aya makipe yombi byasabye amasengesho kugira ngo agumye mu cyiciro cya mbere.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni
Ntagusanayo Serge
Ngino Guy Herve
Udahemuka Jean De Dieu
Yao Henock
Muderi Akbar
Niyongira Danny
Mbirizi Eric
Ngarambe Sadjadi
Karenzi Bucyokera
Djamaldine
Balacko Mpanzi Christian
Nshimiyimana Marc Govin
Ku ruhande rwa Etincelles FC abakinnyi babanje mu kibuga ni
Arakaza Marc Arthur
Nsabimana Hussein
Iraguha Awad
Gedeon Ndonga Bivula
Aman Rutayisire
Jordan Nzau Dibumba
Niyonkuri Sadjati
Kakule Mukata Justin
Tuyishimire JMV
Nzojibwami Frank
Gedeon Bendeka Molloila
Mbere y'umukino, amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Umukino watangiye Gasogi United iri kwataka bikomeye izamu rya Etincelles, abakinnyi bayo by'umwihariko abo mu bwugarizi bagerageza kwirwanaho.
Kwirwanaho kwa ba myugariro ba Etincelles, byarangiranye n'umunota wa 10, ubwo rutahizamu wa Gasogi United, Ngono Guy Herve, yafunguraga amazamu ku ruhande rwa Gasogi United, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.
Ngono Herve ni we watsinze igitego cyafashije Gasogi United kwikura imbere ya Etincelles
Gutsinda igitego byongereye imbaraga abakinnyi ba Gasogi United, nuko baguma kotsa igitutu mu izamu rya Etincelles FC, byagoye kugira ngo yisange mu mukino.
Ku munota wa 32 Gasogi United yongeye kuzamukana umupira wari ufitwe na Balako Mpanzi Christian, nuko ba myugariro ba Etincelles bamutegera mu rubuga rw'amahina, umusifuzi atanga Penaliti.
Penaliti ya Gasogi United yahawe Balako Mpanzi Christian wari umaze gukorerwa ikosa, nuko mu kuyitera ayigabira umuzamu wa Etincelles, Arakaza Marc Arthur.
Gukuramo Penaliti ku muzamu wa Etincelles FC, byayigumishije mu mukino, abakinnyi bayo nka Gedeon Ndonga Bivula, Gedeon Bendeka na Kakule Mukata Justin, batangira gutinyuka izamu rya Gasogi United.
Ku munota wa 39 Etincelles FC yaje gufungura izamu rya Gasogi, nuko umusifuzi igitego aracyanga kubera ko Gedeon Ndonga Bivula umupira yari awuteye awukuye hanze y'izamu.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Gasogi United ku busa bwa Etincelles. Mu gice cya kabiri, Etincelles FC yagarutse ifite gahunda yo kwishyura, gahunda yagumye kuburizwamo na ba myugariro ba Gasogi United, ndetse n'umuzamu Ntagisanayo Serge.
Gedeon Bendeka Yabonye uburyo bukomeye bwari Gufasha Etincelles FC kugaruka mu mikino, ateye umupira, umuzamu umuzamu Ntagisanayo Serge yongera gutabara Gasogi United.
Iminota 90 isanzwe yarangiye Etincelles FC yananiwe kwishyura umusifuzi yogeraho iminota itanu y'inyongera.
Ku munota wa 90+3 Umuzamu wa Etincelles FC Arakaza Marc Arthur yabonye ikarita itukura, nyuma yo kubwira amagambo atari meza abasifuzi basifuye umukino.
Arakaza Marc Arthur akimara guhabwa ikarita itukura, Etincelles yahise yiyambaza Nishimwe Moise mu izamu. Umukino uhita urangira Gasogi United ikiyoboye umukino.
Gasogi United yahise isoza shampiyona ifite amanota 36, naho Etincelles FC yagumye mu kiciro cya mbere harabayeho no kwiyambaza umukuru w'igihugu, yasoje Shampiyona ifite amanota 32.
Abakinnyi ba Etincelles FC bari kumwe n'abayobozi bayo
Abakinnyi ba Gasogi United bari kumwe n'abatoza bayo
Gasogi United yasoje neza umwaka w'imikino wa Shampiyona ya 2023-24
Arakaza Marc Arthur wari wakoze akazi gakomeye mu mukino, byarangiye atabye mu nama Etincelles FC
Abakinnyi ba Etincelles FC barwanye ku ikipe yabo birangira Gasogi United yihagazeho bikomeye
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO