RFL
Kigali

Yakeje Bruce Melodie! Element agiye gusohora indirimbo ye yakoze muri Afro Gako ikomeje guteza impaka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/05/2024 14:20
0


Robinson Fred Mugisha [Element Eleeeh] umaze gushyira hanze indirimbo ebyiri yateguje iya Gatatu yitsa ku cyo gukorana na Bruce Melodie bisobanuye kuri we, anagaruka ku byo yigiye yanabonye muri Kenya.



Element muri iyi minsi wihariye inkuru nyamakuru mu binyamakuru byo mu Rwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo ahe abakunzi be indi ndirimbo.

Mu kiganiro na Joby Joshua kuri 1:55AM Media, uyu musore witegura gutaramira mu Bwongereza ku wa 25 Gicurasi 2024 yavuze ko ukwezi kwa Gatanu kurangira yamaze gushyira hanze indirimbo ya Gatatu ikaza ikoze mu njyana yemeza ko yazanye ya Afro Gako.

Ndetse ko yizera ko abantu bazicara bakiga nibumva umurishyo nyawo wa Afro Gako, anakomoza ku kuba yarasogongeje abakunzi be kuri iyi njyana muri Munda ya Kevin Kade.Imwe mu ndirimbo zamutunguye kubera  umusaruro zatanze hamwe na Henzapu yahereyeho ya Bruce Melodie.

Element avuga kuri Bruce Melodie no gukorana na we icyo bivuze yagize ati” Bisobanuye umugisha, biteye ishema, mbandikwiga kandi hari n’amarembo bimfungurira.”

Yitsa ku ngingo irebana n’urugendo aheruka kugirira muri Kenya, yagarutse kubavuze ko yari yitonze cyane n'icyo yahaboneye yagize ati”Icya mbere bakira abantu neza none se wowe iyo uri umushyitsi ahantu wagenda usakuza.”

Yongeraho ko yabonye ko Abanyarwanda bibwira ko bakora cyane ariko ubona ko bitandukanye iyo ugeze muri Kenya ati”Ni abakozi twebwe hari ukuntu dukora tukibwira ko twarushye twakoze cyane ariko baraturusha.”

Element avuga ko yasanze hari abantu bigana ibyo akora ati”Hariya hantu ibintu byacu barabyumva cyane batangiye nyine kutwerekezaho amaso nasanze hari abatunganya amajwi bashshura ‘amabeat’ benshi banamfatiraho urugero.”

Uyu musore yikije kandi ku kuba yarakunze umuziki biturutse ku babyeyi be kuko Papa we akunda umuziki ndetse yaririmbanaga na Mama we akiri muto muri Korali.Element arasoza Gicurasi yashyize hanze indirimbo ye ikoze muri Afro Gako ikazaba ari iya Gatatu asohoyeUyu musore yavuze ko Kenya abantu bamaze kumenya umuziki nyarwanda ndetse hari abamufatiraho urugeroElement yavuze ko gukorana na Bruce Melodie ari iby'igiciro kuko ari umuntu ushoboye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND