RFL
Kigali

‘Kumva nabi’ kwari kwatumye abakozi ba Kenya Airways bafungirwa i Kinshasa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/05/2024 13:12
0


Kompanyi ya Kenya Airways ifite mu nshingano gutwara abantu mu ndege hirya no hino ku Isi, yatangaje impamvu bamwe mu bakozi bayo bari bafungiwe i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.



Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024, ni bwo bamwe mu bakozi ba kompanyi itwara abantu mu ndege ya Kenya Airways bari bafungiwe muri DR Congo bafunguwe, none ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwatangaje ko bari batawe muri yombi kubera ‘kumva nabi’ k’ubutegetsi bwo muri iki gihugu.

Abo bakozi batawe muri yombi mu kwezi gushize bashinjwa kubura ibyangombwa byo kuri gasutamo by’umuzigo byatangajwe ko ufite igiciro kinini cyane.

Umuyobozi w'iyo kompanyi, Allan Kilavuka, yabwiye BBC ko uyu muzigo wari ugizwe n’ibipfurumba by’inoti zo muri Banki yo muri DR Congo zari zijyanwe muri Amerika.

Yakomeje asobanura ko abakozi b'iyi kompanyi ari inzirakarengane kuko bafunzwe uyu muzigo utaragera mu maboko ya kompanyi ya Airways, ndetse ayo mafaranga agafatirwa n'ubuyobozi bwa Congo.

Yagize ati: "Ibi byari ukumva ibintu nabi gusa kw'abasirikare bakuru bo mu gisirikare cy'ubutasi. Ni inshuro nyinshi twagerageje gusobanura ko tutari twakwakiriye ayo mafaranga ariko ntibabyumvaga. Rero uko njye mbifata gusa ni uko bigaragara ko habayeho kutumva ibintu neza, wenda hagati y'abasirikare bakuru n'abakozi bo hejuru bo kuri gasutamo i Kinshasa."

Uko gukomeza gufunga abo bakozi kwari kwatumye Kenya Airways ihagarika ingendo zerekeza i Kinshasa, ivuga ko uko ibintu byari bimeze byatumaga bigorana gukomeza izo ngendo, ariko ubu yatangaje ko igiye gusubukura izi ngendo nyuma y’uko abakozi bayo bafunguwe nta yandi mananiza bashyizweho.

Kenya Airways yashimye ubuyobozi bwa Ambasade ya Kenya ikorera i Kinshasa yakoze ibishoboka byose ngo abo bakozi barenganurwe. Iyi kompanyi yatangaje ko ingendo zayo zerekeza muri iki gihugu biteganijwe ko zifungurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024.


Abari batawe muri yombi ni abakozi babiri ba Kenya Airways ariko byari byatumye iyi kompanyi ihagarika ingendo zerekeza muri DR Congo 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND