Kigali

Jennifer Lopez n'umukobwa we bagize ibihe byiza ubwo basuraga inzu ndangamurage i Paris

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/05/2024 12:17
0


Umuririmbyi Jennifer Lopez uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaye n'umukobwa we Emme w'imyaka 16, bari mu bihe byiza bavomye mu rugendo bakoze rwo gusura inzu ndangamurage ya Louvre i Paris.



Iyi nzu ndangamurage izwi cyane mu ngendo za Jennifer Lopez n’umuryango we, ikaba irimo ibintu bigera kuri 250, aho bimwe muri byo bimaze imyaka irenga 400.

Jennifer Lopez w’imyaka 55, azwi cyane nk’umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umuhanzikazi w’imideli akaba n’umubyeyi w’abana babiri. Jennifer Lopez na Marc Anthony babyaranye abana babiri b’impanga aribo Maximilian David na Emme Maribel bavutse mu 2008.

Uyu muririmbyikazi yanakundanye n’ibindi byamamare birimo Ben Affleck, Wesley Snipes, Tommy Mottola, David Cruz n’abandi. Jennifer Lopez ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi babimazemo igihe bahora bakunzwe cyane.

Jennifer Lopez n'umukobwa we bagiriye ibihe byiza i Paris






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND