RFL
Kigali

Bakunda gufata inshingano! Igisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Aurore

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/05/2024 15:02
0


Aurore ni izina ry’Igifaransa ry’abana b’abakobwa ariko rifite inkomoko ku izina ry’imanakazi y’Abaromani y’umuseke Aurora.



Izina Aurore risobanura 'umuseke/intangiriro y'umunsi,' rikaba ryaramamaye ubwo umwanditsi witwa Charles Perrault yandikaga umuvugo 'The Sleeping Beaty' avugamo umukobwa w'uburanga buhebuje.

Bimwe mu biranga ba Aurore:

Ba Aurore bakunze kurangwa n’umutima witangira abandi ku buryo ashobora no kwigomwa icyo yashakaga ngo abandi bakibone.

Abantu bafite iri zina bakunze kurangwa n’umuco wo guhanga udushya ndetse n’ishyaka ryo gufata ibyemezo bigamije kubaganisha ku ntego zabo z’ubuzima.

Abantu bakunze kubona ba Aurore nk’abantu bagisha inama kuko barangwa n’umuco wo kumva ibibazo by’abandi, cyane ko icyifuzo gihora ku mutima wa Aurore ari ugufasha no kwita kubo akunda kandi akabikora agendera no ku ndangagaciro z’umuryango n’umuco.

Umuntu ufite iri zina akunze kurangwa no gukunda kwigenga kandi akagira ubushobozi mu bijyanye n’ubuyobozi kuko akunda gufata inshingano.

Bigendanye n’imico n’imyitwarire ya ba Aurore, bakunze kuba Abarimu, abanditsi, ndetse bakaba bakora no mu zindi nzego zitanga amabwiriza.

Mu bantu b'ibyamamare nyarwanda bazwi cyane bitwa iri zina, harimo Nyampinga w'u Rwanda wa 2012 Miss Aurore Kayibanda, Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND