Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, abahanzi n'amakorari atandukanye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye mu gitaramo cyo kumurika Album 'Imbaraga z'amasengesho' y'umuhanzi Gisele Precious witabye Imana muri Nzeri 2022.
Ni igitaramo cyabereye muri Dove Hotel y'itorero rya ADEPR iherereye ku Gisozi ho mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe habera ibitaramo byinshi byo kuramya no guhimbaza Imana, ahanini ibitegurwa n'abahanzi ndetse n'Amakorari yo muri ADEPR.
Iki gitaramo cyiswe 'An Evening Memory of Gisele Precious' cyateguwe n'umuryango we ndetse n'inshuti ze, hagamijwe gushyira hanze Album ye y'indirimbo mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umurimo we wo gukorera Imana yari akinyotewe mbere yo gutabaruka.
Kwinjira byari Ubuntu nk'uko byari byaratangajwe na mbere, icyakora umuntu yashoboraga gutanga inkunga ye ku bikorwa bya Nsabimana Gisele Precious n'umuryango we, aguze CD yariho izi ndirimbo cyangwa agatanga indi nkunga yihitiyemo.
Igitaramo cyatangiye i Saa Munani z'amanywa (14:00) abaririmbyi basimburana ku rubyiniro n'abatangabuhamya barimo Se wa Gisele, Pasiteri Nsabimana Philippe, Umugabo we Niyonkuru Innocent n'abandi.
Hataramye umuhanzi Vedaste N Christian wanyuze abitabiriye yifashishije indirimbo ze ziyobowe n'iyo yise 'Uzi Gukunda' yaherekejwe na Merci Papa, Imana irabizi, Niwe mahoro n'izindi.
Umuririmbyi Vedaste N. Christian wamamaye mu ndirimbo 'Uzi gukunda'
Vedaste yakurikiwe na Shaloom Choir, abayigize baririmba indirimbo nyinshi z'ihumure nka; Mfite ibyiringiro, Ineza yawe n'izindi aho bananyuzagamo bakavuga ubutumwa buhumuriza abakomerejwe no kubura Gisele Precious bose.
Alex Dusabe na we usanzwe afite indirimbo zikunzwe na benshi yataramye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo; Imana y'ibihe, Ibyiringiro n'izindi zazamuye amarangamutima y'abataramye.
Nyuma y'aho, Umubyeyi wa Gisele Precious, Pasiteri Nsabimana Philippe yahawe umwanya avuga incamake ku buzima bwa Nsabimana Gisele, umukobwa we ndetse akaba na bucura mu bana batanu ari na we mwana wenyine bahuje izina.
Yavuze ko Gisele yaranzwe n'umurava u buzima bwe bwose, aho buri kimwe mubyo yakoraga yabaga agishyizeho umutima. Mu bwana bwe yakundaga gukina umupira w'amaguru, nyuma aza kwiyegurira umuziki kugeza yitabye Imana mu mezi abiri ashize.
Pasiteri Nsabimana Philippe avuga ku mukobwa we Nsabimana Gisele
Ubuhamya bwa Pasiteri Nsabimana bwakurikiwe no kugaragariza abitabiriye bose indirimbo ziri kuri Album yiswe 'Imbaraga z'amasengesho' irimo indirimbo 7 Gisele yashyize mbere yo gutabaruka n'izindi enye zari zikiri muri Studio, nyuma zigasozwa.
indirimbo 11 ziri kuri Album ni; Imbaraga z'amasengesho, Umusaraba, Yamvuzeho, Uri muri twe, Nashukuru, Yafashe umwanzuro, Shimwa, Niwe, Urahagije, Mbega urukundo na Inzira zayo.
Herekanwe Album 'Imbaraga z'amasengesho' ya Gisele Precious iriho indirimbo 11
Abari bateraniye muri 'Salle' ya Dove Hotel baguze CD nyinshi z'iyi Album ndetse n'abakurikiranaga igitaramo ku buryo bw'ikoranabuhanga bwa 'Live Streaming' ku rubuga rwa YouTube babwirwa ko CD zigihari uzayishaka azayibona.
Hatanzwe kandi Nimero ya Telephone 0785650177 iri mu mazina ya Nsabimana Gisele, itangirwaho inkunga y'amafaranga igamije gushyigikira ibikorwa bya Gisele Precious byo bigikomeje.
CD ya Album 'Imbaraga z'amasengesho' ya Nsabimana Gisele Precious
Niyonkuru Innocent, umugabo wa Gisele Precious na we yafashe umwanya muto atanga ubuhamya bwe kuri Gisele, yitsa cyane ko yari umugore w'umunyamurava kandi waruhukaga ari uko yageze ku cyo yiyemeje gukora.
Yavuze ko Gisele yakundaga gusenga cyane ndetse akabikora ubudasiba, asoza ati "Ntekereza ko tuzakomeza kumwibuka, twibuka imirimo myiza yakoze n'umwana yabyaye kuko tuzakomeza kumutoza imico myiza n'inzira ze."
Niyonkuru Innocent washakanye na Gisele Precious atanga ubuhamya
Gutarama mu ndirimbo byakomeje haririmba itsinda Anoited Shine Group ryashinzwe na Gisele Precious mu bihe byashize, aho baririmbye indirimbo zose ziri kuri Album ya Gisele harimo n'inshyashya zumvikanye bwa mbere.
Umuramyi Josh Ishimwe na we yataramye mu ndirimbo zitandukanye, abanza kuvuga ati "Nishimiye kuba aha, ngakomeza umuryango n'inshuti za Gisele bari aha. Nagiriwe ubuntu bwo kumutaramira mu bukwe bwe ariko nyuma Imana yashimye ko bigenda kuriya, Ijambo ry'Imana niryo rivuga ngo mu biza no mu bibi dushime Imana."
Nyuma y'aho, Papi Clever na Dorcas nabo banyuze benshi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Impamvu z'ibifatika, amakuru y'umurwa n'izindi. Nyuma hagarutse Shalom Choir iririmba indirimbo nyinshi zitanga Ibyiringiro ari nayo yasoje igitaramo mu ndirimbo.
Papi Clever n'umufasha we Dorcas baririmba
Inshuti, abavandimwe ndetse n'abandi batandukanye bagiye batanga inkunga y'amafaranga ku buryo bunyuranye bagaragaza ko bazakomeza gushyigikira imirimo ya Gisele Precious ndetse n'umuryango we by'umwihariko umwana yasize akiri muto.
Nsabimana Gisele Precious wavutse mu 1995, yitabye Imana ku ya 15 Nzeri 2022 azize urupfu rutunguranye, aho yaguye mu bwogero, akajyanwa kwa muganga ariko nyuma akaza gutabaruka. Yitabye Imana mu gihe yari amaze ibyumweru bibiri gusa yibarutse.
Abo mu muryango wa Gisele Precious
Umuramyi Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo nka 'Rumuri rutazima' (yasubiyemo) wari inshuti ya Gisele
Anoited Band yarirmbye indirimbo za Gisele
Papi Clever, Dorcas na Band yabo banyuze abitabiriye
Umuhanzi w'indirimbo ziha ikuzo Imana, Papi Clever wamamaye mu ndirimbo nka 'Ugendane nanjye', 'Impamvu z'ibifatika' n'izindi
Umuhanzi wagize igikundiro cyihariye, Dusabe Alex binyuze mu ndirimbo zirimo 'Umuyoboro'
Alex Dusabe amaze imyaka myinshi afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bye
Umunyamakuru Uwizeye Esca Fifi wa Radio/TV10 [Uri ibumoso] n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Anitha Pendo mu bitabiriye iki gitaramo
Shalom Choir yabyinnye bikomeye
Abitabiriye iki gitaramo bari benshi bateraniye muri Dove Hotel
Byari ibihe byo kwizihiza ubuzima bw'umuhanzikazi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana
SE WA GISELE YATANZE UBUHAMYA BUKOMEYE KU MUKOBWA WE
PAPI CLAVER, JOSH ISHIMWE N'ABANDI BANYUZE BENSHI MURI IKI GITARAMO
">
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel
TANGA IGITECYEREZO