RFL
Kigali

Amagare: Manizabayo Eric na Nzayisenga Valentine begukanye Gisaka Race

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/10/2022 7:48
0


Imihanda yiganjemo imirambi yo mu Karere ka Kirehe yakiriye bwa mbere isiganwa ryihariye ry'amagare ryiswe Gisaka Race, ryagizwe kamwe mu duce twa Rwanda Cycling Cup, rikegukanwa na Manizabayo Eric mu cyiciro cy'abagabo ndetse na Nzayisenga Valentine mu cyiciro cy'abagore.



Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, i Kirehe habereye isiganwa ry'amagare nyuma y'imyaka isaga 9 yari ishize nta rihakandagiye, abatuye mu bice bya Nyakarambi, Cyunuzi, Rusumo n'ahandi bongera kwihera ijisho.

Mbere y'uko hakina ababigize umwuga, habanje isiganwa ryo gushaka abafite impano yo kunyaruka ku igare ryatangiye i Saa Mbili z'igitondo (08:00), abafite amagare asanzwe babanza kwiyereka abo mu duce dutandukanye twa Nyakarambi bazenguruka.

Muri iri siganwa, Mukabikorimana Leatitia yahize abandi bagore ahembwa igare rishya kimwe na Havugimana Emmanuel wabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abagabo, mu gihe Rukundo Emmanuel wahize abo mu cyiciro cy'ingimbi we yahawe inkweto n'ibindi bikoresho.


Abatarabigize umwuga bahatanye bikomeye

I Saa Yine, hari hatahiwe abasanzwe bakinisha amagare y'umwuga ndetse bamenyerewe muri uyu mukino, aho bari bagabanijwe mu makipe 18, bitabujije ko hari n'abitabiriye nk'abakinnyi badafite amakipe.

Abagabo bakuze bakoze urugendo rureshya n'Ibilometero 102,8 mu muhanda; Nyakarambi - Cyunuzi - Nyakarambi - Rusumo - Cyunuzi - Nyakarambi, mu gihe abo mu byiciro by'ingimbi n'abagore bo bagiye muri uwo muhanda ahareshya na Kilometero 87,6.

Manizabayo Eric (Karadiyo) ukinira Benediction Ignite niwe wafashe umwanya wa mbere mu bagabo, nyuma yo kwanikira abandi mu muhanda uzamuka wa Rusumo - Nyakarambi, bikamugeza ku murongo usorezwaho isiganwa akoresheje Amasaha 2, Iminota 37' n'amasegonda 55".


Manizabayo ni uko yishimiye intsinzi

Uhiriwe Byiza Rénus wakinaga ku giti cye yaje ku mwanya wa Kabiri akoresheje 2h 40' 01", akurikirwa na Uwiduhaye wa Benediction Ignite waje ku mwanya wa Gatatu, nyuma y'isegonda rimwe.

Mu Cyiciro cy’abagore bakuru, uwa mbere yabaye Nzayisenga Valentine usanzwe akinira ikipe ya Canyon Generation yo mu Budage, aho yakoresheje Amasaha abiri n'Iminota 34' agakurikirwa na Ingabire Diane na Tuyishime Jacqueline bombi bakinira Benediction Club.


Nzayisenga Valentine

Mu cyiciro cy'ingimbi, Tuyizere Hashim ukinira ikipe ya Les Amis Sportif yabaye uwa mbere akoresheje Amasaha 2, Iminota 18 n'amasegonda 40, akurikirwa na Uhiriwe Espoir wa Nyabihu aza ku mwanya wa Kabiri ndetse na Mushinzimana Jean Bosco bakoresheje 2h 23' 10".

Mu bangavu, umwanya wa mbere wafashwe na Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club wakoreheje Amasaha 2, Iminota 33 n'amasegonda 40" akurikirwa na Umwamikazi Djazila wa Les Amis Sportif waje nyuma y'iminota 6 ndetse na Uwera Aline wa Bugesera Cycling Team waje nyuma y'iminota 9.


Abangavu batatu ba mbere

.


Ingabire Diane watwaye Shampiyona ya 2022 yabaye muri Nyakanga

Abafana b'igare bari benshi ku mihanda yose


AMAFOTO: FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND