RFL
Kigali

Amatora muri Kenya: Facebook yahawe iminsi 7 itakora ibyo isabwa igahagarikwa!

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:30/07/2022 10:26
0


Komisiyo ya Kenya ishinzwe Ubumwe n’ituze muri rubanda, yahaye urubuga rwa Facebook rubarizwa muri kompanyi ya Meta iminsi irindwi ngo rube rwahagaritse amagambo y’urwango n’ubushotoranyi binyuzwaho. Ibi nibidakorwa, Facebook yabwiwe ko izaba ihagaritswe muri Kenya mu rwego rwo kwitegura amatora mu ituze.



Uru rubuga rusabwe ibi mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki Abanyakenya bagatora Perezida usimbura Uhuru Kenyatta usoje Manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu. 

Ikigo gikora ubuvugizi, ‘Global Witness’ muri raporo cyashize hanze cyatangaje ko muri Kenya urubuga rwa Facebook rwemerewe gutambutsa amatangazo arenga icumi ajyanye na politiki, kandi akaba yararenze bityo Facebook ikaba yayarenze ku mabwiriza yahawe na Kenya.

Komisiyo ya Kenya ishinzwe Ubumwe n’ituze muri rubanda yavuze ko raporo igaragaza ibyavuye mu gihugu imbere binyuranyije n’amategeko. Komiseri w’iyi komisiyo, Danvas Makori, yagize ati: "Facebook iri kurenga ku mategeko y'igihugu cyacu. Bemeye ubwabo kuba indorerezi z'urwango no gukangurira abantu amakuru atari yo ndetse n’amakuru ayobya". 

Yongeyeho ati: "Iki gihugu ni kinini kuruta kompanyi y’urubuga nkoranyambaga cyangwa ikigo runaka. Ntabwo tuzemera ko Facebook, cyangwa indi kompanyi iyo ari yo yose yahungabanya umutekano"

Ku rundi ruhande ariko, Umuvugizi w'ikigo Meta kibarizwamo Facebook kuri uyu wa Gatanu aganira na Reuters, we yavuze ko ikigo Meta cyateye "intambwe nini" mu guca burundu imvugo y'urwango n’izihembera umwuka mubi kandi ikaba ikomeje gushyiramo ingufu mbere y'uko amatora aba. Ubu Facebook yahawe iminsi 7 kugira ngo ibe yakoze ibyo isabwa, bitaba ibyo igahagarikwa.

Amatora ya Perezida wa Kenya ateganyijwe ku ya 9 Kanama uyu mwaka. Abashyigikiye abakandida bakomeye ku mwanya wa Perezida muri Kenya, ari bo umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga na Visi Perezida William Ruto, bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyigikira abakandida babo banashishikariza abandi kwifatanya na bo. Na none ariko bazikoresha bashinjanya amakosa atandukanye ku mpande zombi.


Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND