RFL
Kigali

Kenya: Facebook, Instagram n'izindi byahinduye imikorere kubera amatora ya Perezida

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:21/07/2022 22:35
0


Mbere y’amatora ya Perezida yo muri Kenya ateganyijwe muri Kanama, Ikigo rutura cya Meta gikubiyemo imbuga enye nkoranyamabaga cyatangaje gahunda nshya z'imikorere zikumira amakuru y'ibinyoma n'ingaruka zayo, mu gihe icyo gihugu kitegura amatora.



Ikigo Meta cyakoranye bya hafi n'ikigo gishinzwe ibikorwa by’amatora muri Kenya. Iyo mikoranire yatumye hashyirwaho ingamba zo  gukuraho no gusiba by'ako kanya, ubutumwa bw'ibihuha bwaba burebana n'amatora bwaba bushyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye ari  zo Facebook, Instagram, WhatsApp na Messenger. Iki kigo kandi cyashyizeho uburyo bwo kugenzura amayamamaza yose afitanye isano na politiki muri Kenya, anyuzwa kuri Instagram na Facebook. Mu gihe cy'amatora nyirizina, iyi sosiyete ytangaje ko izashyira kuri Facebook na Instagram akamenyetso kanditseho 'Natoye' kugira ngo byibutse abaturage muri Kenya ko igihe cyo gutora kigeze.

Nyuma y'ibyo byose kandi, Ikigo Meta cyifatanije n'ibindi  bigo bitatu mu  kuzagenzura ukuri ku nyandiko z'ibirego byose bijyanye n'amatora muri Kenya ari  byo AFP, PesaCheck na Africa Check ndetse n'izindi ngamba zinyuranyaye kuri iryo tora.

Ibi bibaye nyuma y'uko urubuga nkoranyambaga  rwa TikTok muri Kenya na rwo rutangije application yiswe "Elections Hub", igamije gukwirakwiza amakuru nyayo yerekeye amatora muri Kenya. Ni nyuma kandi yo gusiba ibihumbi by'amakuru y'ibihuha kuri Facebook ajyanye n'amatora.

Mu mwaka wa 2016, ikigo cy'ubugenzuzi mu bya politiki mu Bwongereza, Cambridge Analytica cyakusanyije amakuru y’abakoresha Facebook barenga miliyoni 50, kugira ngo gishyigikire itorwa rya Donald Trump mu 2016. Iki kigo na none cyashyigikiye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida wa Kenya,  Uhuru Kenyatta mu matora ya 2017 ubwo yatorerwaga manda ye ya kabiri.

Bigaragara ko Ikigo Meta cyagiye cyagize ibirego byinshi bigishinja imikoreshereze idahwitse y'amakuru y'abakiriya bayo, mu buryo binyuranye harimo no mu bihe by'amatora. Kuri iyi nshuro Meta isa n'ishaka kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'amakuru atari yo ku mbuga zayo, kugira ngo ikumire ubwiganze bwa Cambridge Analytica mu bihe by'amatora.

Src:  NewsGhana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND