RFL
Kigali

Ifoto y'icyamamare Brittney Griner yashyizwe ku rukuta ruriho Abanyamerika bafungiwe mu mahanga

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:21/07/2022 13:46
0


Ifoto y’icyamamare mu mukino wa Basketball y'abagore, Brittney Griner, yashyizwe ku rukuta ruriho abanyamerika bafungiwe mu mahanga ruherereye i Washington DC muri Amerika. Ibi byakozwe mu rwego rwo kumugaragariza hamwe n'abandi banyamerika bafungiye hanze y'igihugu cyabo ndetse no kumuha icyubahiro.



Mu kiganiro ikinyamakuru TMZ cyagiranye n'umunyabugeni washyize ku rukuta foto ya Brittney n'abandi, Isaac Campbell yavuze ko umushinga wose wamutwaye amezi ngo ube unoze ariko ko byamutwaye amasaha 11 ngo ayo mafoto abe amaze gushyirwa neza kuri urwo rukuta. Ifoto ya Brittney yatanzwe n'ikipe ye ya USA Jersey mu rwego rwo kumuhesha agaciro nk'umukinnyi wabo no kumwifuriza kurekurwa ngo agaruke muri  Amerika.

Brittney Griner n'abandi banyamerika bagera kuri 17 bakomeye mu ngeri zinyuranyaye bafungiye mu bihugu nk'u Brusiya. Ku wa Gatatu ni bwo hashizwe amafoto yabo ku rukuta ruri i Washington DC mu rwego rwo kubahisha Abanyamerika bafungiwe mu mahanga ku mpamvu zinyuranyaye.

Brittney Griner aherutse kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere mu Burursiya aho akurikiranyweho kwinjiza ibibyabwenge mu Burusiya. N'ubwo yaburanishijwe neza, abanyamerika bavuga ko bitavuze ko bagenzi babo b'abanyamerika bagiye bafatirwa hanze babona ubutabera bukwiye. Biteze ko iyo shusho y'ubugeni izagira icyo ibasha kugaragaza. 

Uretse Brittney Grinner ufungiye mu Burursiya kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abandi Banyamerika nka Paul Whelan, umwe mu baturage muri Amerika bafungiye mu Burusiya kuva mu 2018 aho na we akurikiranyweho ibiyobyabwenge. Brittney Grinner biteganyijwe ko azongera  kitwaba urukiko i Moscow ku ya 26 Nyakanga uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND