Ikositimu ni umwambaro wambarwa n’abasilimu, abanyacyubahiro, abaherwe n’abaserutse mu birori byihariye. Amakositimu atandukanya ibyiciro bijyanye n'aho ugiye cyangwa igiciro.
Ibihumbi 250 Frw si
amafaranga macye ariko na none bitewe n'aho umuntu aherereye mu rw’imisozi 1000, si menshi kuko hari abagenda mu nzira bayambaye (250,000 Frw) bakanayarenza uteranije ibyo bambaye byose kuva ku
kirenge kugera ku mutwe.
INYARWANDA yasuye
iduka riri muri Care Free Zone ryitwa Ma Colombe, ibegeranyiriza amakositimu agezweho ari kwambarwa
muri iyi minsi n’abasilimu bari mu kigero kitari icyo hejuru cyane muri Kigali.
Ibiciro by'aya makote n'amapantalo yayo biri hagati y’ibihumbi mirongo 60 Frw n’ibihumbi 250 Frw ndetse iyo unyujije
amaso mu banya-Kigali b’igitsinagabo hafi ya bose usanga ku kigero kiri hejuru
ari yo baba bambaye.
Lamberty igura ibihumbi 250Frw
Elelto igura ibihumbi 120Frw
Giorgen Man igura ibihumbi 100Frw
Raach Bondi igura ibihumbi 100 Frw
Pierre Gordim igura ibihumbi 60 Frw
Zara Milano igura ibihumbi 60 Frw
Uwambaye neza agaragara neza
Ipantalo yonyine ya Ozelitte iri mu ibara risa nk'ivu igura ibihumbi 25Frw
Ipantalo ya Vardano Mauri Italy iri mu ibara ry'ubururu (urete ko hari n'andi mabara) igura ibihumbi 60 Frw
Ma Colombe ni ryo duka ricuruza aya makote
Ma Colombe ikorera muri haruguru ya Car Free Zone rwagati mu mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO