Kigali

Abahanzi 10 bifuzwa mu gitaramo cyo kwihimura kuri Tems

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/02/2025 17:55
0


Mu gihe Tom Close yatanze igitekerezo cy’uko abahanzi nyarwanda bashyira hamwe bagakora igitaramo cyo kwihimura kuri Tems, bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bagaragaje abahanzi batabura muri icyo gitaramo.



Muri iyi minsi nta kindi kiri kugarukwaho cyane mu myidagaduro uretse Tems wahagaritse igitaramo yari afite mu Rwanda ku mpamvu abantu benshi bafashe nk’aho zitumvikana.

Ku ikubitiro, umuhanzi Tom Close utaranyuzwe n’uburyo iki gitaramo cyasubitswe, yatanze igitekerezo cy’uko abahanzi nyarwanda bo bakwikorera igitaramo ku itariki Tems yari kuzataramiraho aha mu Rwanda hanyuma bagaha abafana babo ibyishimo bidasabye ab’imahanga.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza cyane haba abahanzi bagenzi be, abafana, abanyamakuru, ibyamamare bitandukanye aha mu Rwanda.

Ku ruhande rw’abafana ari bo bagenerwabikorwa bakaba na ba boss b’abahanzi, batangiye gutanga ibitekerezo by’abahanzi batekerezwaho ku buryo batazabura muri icyo gitaramo benshi bahigiye kwitabira.

Binyuze mu matora ku mbuga nkoranyambaga zacu, abarenga 600 batanze ibitekerezo by’abahanzi bifuza kuzabona uwo munsi mu gihe icyifuzo cya Tom Close cyaba gihawe umugisha bagatarama icyo gihe.

Unyujije amaso muri ibyo bitekerezo byose, usanga baravuze abahanzi benshi ariko hakagira abahanzi bahurizaho cyane. Abo ni;

1.    Bruce Melodie

Kuba Bruce Melodie ari umuhanzi uri mu bihe bye byiza akaba afite n’abafana benshi badaherutse kumubona mu bitaramo aha i Kigali, benshi bifuza kumubona kuri uwo munsi mu gihe igitekerezo cyaba gisizwe amavuta.

Bruce Melodie aheruka gutarama mu Rwanda ubwo yari mu bitaramo bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Mzika Festival gusa muri Kigali ho ntabwo byigeze bihabera.

2.    The Ben

N’ubwo The Ben aheruka gutaramira muri BK Arena ku wa 01 Mutarama 2025, abantu bifuza ko mu gihe iki cyemezo cyaba cyahawe umugisha yazongera agataramira abantu dore ko uyu mugabo ari umwe mu bafite abafana batakwemerakumuvaho uko byagenda kose.

Kuba ari umwe mu bari ku ruhembe rwo hejuru ndetse abantu bakamuhanganisha na Bruce Melodie, bituma buri mufana we wese yifuza kumushyira imbere y’undi muhanzi kabone n’ubwo na Bruce Melodie ari uko.

3.    Yampano

Uyu musore ukiri kuzamuka mu muziki, aheruka guhabwa iminota 7 mu gitaramo New Year Groove and Album Launch cya The Ben icyo gihe agaragaza ubushongore n’ubukaka bwe bituma abantu bagira inyota yo kumubona umwanya munini dore ko icyo gihe yaririmbye iminota micye.

Abantu batabashije kuboneka n’abari bahari bifuza kongera kumubona kugira ngo barebe niba koko za mbaraga zigihari cyangwa yaritwikiriye umutaka w’iminota 7 gusa.

4.    Tuff Gang

Nyuma y’uko bataririmbye mu Cyumba cya Rap kubera impamvu zitandukanye, abafana ba Tuff Gang bifuza kubona aba bagabo baririmba bityo bakaba bifuza ko muri iki gitaramo bataburamo ubundi bagatanga ibyishimo.

Uretse no kuba batararirimbye mu Cyumba cya Rap, byaba ari mu buryo bwo kuvanga injyana kugira ngo buri wese yisange muri iki gitaramo.

5.    Butera Knowless

Butera Knowless wamamaye mu myaka yatambutse, ntabwo yakunze gutaramira abafana be cyane nyuma y’uko ashinze urugo nyamara benshi barakuze bamukunda ndetse na bamwe mu bahanzikazi benshi bakiri bato bakaba bamufatiraho urugero.

Mu rwego rwo gushyiramo uburinganire mu bahanzi, Butera Knowless yaba ari urugero rwiza rw’umuhanzikazi wanyura benshi cyane ko mu gihe iki gitaramo cyaba kibaye, ahanini cyaba gishingiye ku busabane bw’abahanzi n’abafana.

6.    Chriss Eazy

Uyu musore urebererwa inyungu na Junior Giti, ni umwe mu bakora indirimbo zikundwa cyane n’ubwo nawe adakunze kugaragara cyane mu bitaramo. Ni umwe mu batanga ikizere cy’umuziki nyarwanda w’ejo hazaza.

7.    Riderman

Nk’uko umwaka ushize ndetse no mu ntangirio z’uyu mwaka injyana ya Hip Hop yari iyoboye, Riderman na Bulldog nibo bagize uruhare runini mu kongera kunga ubumwe abaraperi no kongera guhuriza hamwe abafana ba Hip Hop.

8.    Zeo Trap

Uyu musore uzamukanye amashagaga mu muziki, ni umwe mu bakunzwe cyane byumwihariko urubyiruko cyane cyane. Benshi mu rubyiruko batanze ibitekerezo bagiye bagaruka cyane kuri Zeo Trap.

9.    Kevin Kade

Uyu musore yagarutsweho cyane kubwo kuba aheruka gukora imiziki yakunzwe cyane ariko nawe ibitaramo bye bikaba bicye. Ubwo aheruka gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyari cyateguwe na The Ben, yagaragaje imbaraga zidasanzwe.

10.                       Bwiza

Uyu muhanzikazi nawe ni umwe mu bifuzwa n’abafana mu gihe iki gitaramo cyaba cyabaye, akaba yatekerezwaho nawe agasusurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Mu byukuri, hari abandi bahanzi benshi bagiye bagarukwaho nka Kenny Sol, Kivumbi King, Bushali, Ariel Wayz ku buryo nta gushidikanya ko muri aba bahanzi babaye bahuye bagakora igitaramo n’iyo bajya muri Sitade Amahoro nk’uko Yampano yabyifuje, igitaramo cyagenda neza cyane.

Kuri uru rutonde, ntabwo twigeze dushyiraho Tom Close kuko niwe nyiri igitekerezo kandi n’abafana bose bavuze aba bahanzi, bagaragaza ko bamushyigikiye bityo iki gitaramo kibaye, ntabwo hazaho kumusaba ahubwo cyaba ari igitekerezo cye kigiye gushyirwa mu bikorwa.

Nyamara n’ubwo abafana bifuza aba bahanzi bose, biragoye ko baboneka bose nk’uko bavuzwe ariko bacye muri aba babonetse byaba ari umugisha ku bafana cyangwa se bose bakaba banaboneka bitewe no guhuza intego.

 

Tom Close ni we wagize igitekerezo cyo gukora igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems


Tems yanze gutaramira mu Rwanda bifatwa nko gusuzugura u Rwanda


Tems yaraye yegukanye igikombe cya Grammy Award






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND