Nk’uko bisanzwe buri wa Mbere ku Inyarwanda TV hatambuka ikiganiro Game Changers kigaruka ku makuru y’imikino aba yaravuzwe muri Weekend mu Rwanda no ku mugabane w’iburayi.
Mu kiganiro Game Changers cyo kuri uyu wa mbere twagarutse
ku kuntu ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu
yatwaye igikombe cy’intwari nyuma yo gutsinda Police FC ku mukino wa nyuma
penaliti 4-2, isa n’aho iyihimuyeho kuko mu gikombe cy’Intwari cya 2024 Police
FC ariyo yari yatwaye iki gikombe itsinze APR FC.
Muri iki kiganiro kandi twagarutse ku buryo amakipe ane ya mbere
mu Rwanda yiyubatse mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri uku kwa mbere. Ayo makipe
akomeye ni Police FC, AS Kigali, APR FC na Rayon Sports.
Mu kwiyubaka ikipe ya Police FC yaguze Byiringiro Lague wari
uherutse gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suede.
AS Kigali yo abakinnyi bashya yinjijemo harimo Haruna
Niyonzima, Nibikora Arthur ukomoka mu Burundi, Nshimirimana Jospin wakiniraga
Kiyovu Sports na Rudasingwa Prince wamamaye muri Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yo abakinnyi bashya yaguze harimo
Biramahire Abeddy wamamaye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, Asana Nah
Innocent, Adulai Jalo na Souleymane Daffe. Ikipe ya APR FC yo abakinnyi
yongereye mu ikipe ni Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra.
Mu kiganiro Game Changers kandi twagarutse kuri shampiyona y’u
Bwongereza English Premier League tureba uko Arsenal yatsinze Man City 5-1,
ndetse Manchester United itsindwa na Crystal Palace 2-0.
Ni ikiganiro mwagejejweho na ISHIMWE Walter na Byiringiro
Gasana Nerva
TANGA IGITECYEREZO