Beyoncé ntahagarara, nyuma y'uko abaye uwa mbere mu batsindiye Grammy nyinshi ku isi, yateguje igitaramo cyo kwamamaza album "Cowboy Carter".
Umuhanzikazi w'icyamamare, Beyoncé aratangaza gutangira ibitaramo azakorera ahantu hatandukanye yise "Cowboy Carter Tour", bizatangira tariki 28 Mata 2025 bihereye muri Los Angeles. Ibi ni ibitaramo byitezwe cyane n’abakunzi ba Beyoncé ndetse n’abakunda umuziki we.
Ibi bibaye nyuma y'uko Beyoncé k'umugoroba washize yakomezaga gutsindira igikombe cya Grammy yakomeje gushimangira agahigo ke nk'umuhanzi watsindiye ibihembo byinshi mu mateka, aho bigera kuri 35
Mu birori byo gutanga bihembo bya Grammy 2025, nibwo Beyoncé yabaye umuhanzi wa mbere mu mateka watsindiye ibihembo byinshi bya Grammy, akomeza kugera ku 35, ibihembo byose akabigaragaza mu buryo bukomeye. By’umwihariko, ibihembo bye byari ku isonga mu byiciro bitandukanye, bituma yongera kwerekana ubuhanga bwe mu muziki.
Muri ibi bitaramo bya Beyoncé azagaragaza impano ye idasanzwe, anashimisha abafana be mu buryo budasanzwe nk'uko asanzwe abikora imbere y'imbaga idasanzwe.
Abakunzi ba Beyoncé baherereye mu duce dutandukanye azakoreramo ibyo bitaramo harimo "Los Angeles, Chicago, New York, London, Paris m'ubufaransa, Washington DC, Houston, Atlanta na Las Vegas.
Uyu muhanzikazi aragaragaza imbaraga zikomeye muri muzika igihe bamwe bavuga ko azahagarara cyangwa ngo afate akaruhuko, we akomeje gukora ibyo bamwe batakekaga harimo no gukomeza guca uduhigo dutandukanye mu mateka ya muzika y'isi.
Ibi bitaramo byo kuzenguruka mu duce dutandukanye yise "Cowboy Carter Tour" byatangajwe ko bizatangira tariki 28 Mata 2025, aho hazumva indirimbo zigezweho ndetse n’ibihangano bihambaye bya Beyoncé.
Nyuma y'uko Beyoncé ashimangiye agahigo ko gutsindira Grammy nyinshi, agiye gukora ibitaramo yise "Cowboy Carter Tour"
TANGA IGITECYEREZO