Switzerland yaje ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bifite abanyabwenge kuruta ibindi, ku rutonde rwakozwe na Kompanyi y’Abongereza, Vouchercloud, igendeye ku byerekanwa na siyansi.
World of Card Games yakoze urutonde ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi, birimo umubare w’ibihembo bya Prix Nobel igihugu cyakiriye, igipimo cy’ubwenge (IQ) abaturage bafite ndetse n’urwego rw’uburezi abanyeshuri bariho.
Hashingiwe ku
bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na World of Card Games, Switzerland nicyo
gihugu gituwe n’abanyabwenge cyane ku Isi. Ibyagendeweho byose ubishyize
hamwe, Switzerland yagize amanota arenga 92%. Iki ni kimwe mu bihugu
bikize ku Isi, kikaba gituwe n’abaturage batageze kuri miliyoni icyenda.
Switzerland yakurikiwe n’u
Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa gatatu, Netherlands
yaje ku mwanya wa kane, u Bubiligi buza ku mwanya wa gatanu.
Finland niyo yaje ku
mwanya wa nyuma ushyize hamwe ibyagendeweho byose, gusa ugendeye kuri buri
kimwe, iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abantu bafite igipimo cy’ubwenge
kiri hejuru.
Amerika niyo yaje ku
mwanya wa mbere mu bihugu byakiriye ibihembo byinshi bya Nobel, aho yabonye
ibigera kuri 5717. Ibihembo bikubye inshuro hafi ebyiri iby’u Budage
bwaje ku mwanya wa kabiri.
Mu bihugu 10 byose nta na
kimwe cya Afurika kirimo. Uretse kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye iya
gatatu, ibindi bihugu byose ni iby’i Burayi.
TANGA IGITECYEREZO